Nyagatare: Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirijwe inzu[ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2024
  • Hashize 1 month
Image

Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyagatare bashyikirijwe inzu bubakiwe, bakaba babyishimiye kuko izo babagamo zari zishaje cyane.

Inzu aba barokotse Jenoside bishimira ko bubakiwe bakanazihabwa kuri uyu wa Kabiri ni 7 zirimo 3 ziherereye mu Murenge wa Gatunda n’iz’indi 4 zubatswe mu Murenge wa Karama yose y’Akarere ka Nyagatare. Bamwe muri aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimira cyane Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku muturage no gushyashyanira iterambere rye.

Perezida w’Umuryango Ibuka, Dr-Gakwenzire Philbert nawe ashimira Leta y’u Rwanda yemerera imiryango muzamahanga kuza gukorera mu Rwanda kuko muri iyo miryango hari ivamo abafatanyabikorwa ba IBUKA bakubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batishoboye.

Uretse kubakira aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, banahawe amatungo magufi, ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku, amatungo byose hamwe byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 50 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko bazakomeza gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri gahunda zitandukanye ariko cyane mu kububakira inzu no kuzisana.

Akarere ka Nyagatare gafite abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 3215, aho abagomba gusanirwa inzu zo kubamo ari 540, naho abagomba kubakirwa ni 177, ni mugihe abandi basigaye 2498 nta kibazo bafite cy’inzu zo kubamo kuko bamwe muri bo bariyubakiye abandi leta irabubakira.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2024
  • Hashize 1 month