Nyagatare: Batawe muri yombi bazira kubaga no gucuruza inyama z’Imbwa

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Nsanzimfura Damascene na Niyitegeka Yosua bafungiwe Kuri Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Karama, akarere ka Nyagatare bakaba barafashwe babaga imbwa ndetse birimo kuvugwa ko aba bagabo baba banacuruza izi nyama z’imbwa.

Amakuru ndetse n’ubuhamya abaturage bahaye Polisi muri aka karere ka Nyagatare kabarizwa mu ntara y’Iburasirazuba ngo aba bagabo ubusanzwe bakoraga imirimo yo guhiga muri uyu murenge wa Karama ndetse ngo kuba byari bizwi ko aba basore bakora iyi mirimo y’ubuhigi, abaturage niko barushaga ho kugenda bakemanga aba bagabo kuba bagaburira abantu izi nyama z’imbwa mu gihe abaturage bo bazitiranyaga n’izizindi nyamanswa, nibwo rero aba baturage bigiriye inama yo gusaba inzego z’umutekano gukurikirana aba bagabo bakora aya mahano ahabanye n’umuco Nyarwanda.

N’ubwo aba basore bari basanzwe ari aba higi ariko Niyitegeka Yosua we avuga ko hashize iminsi yarahagaritse uyu mwuga ndetse we avuga ko n’imbwa ye yari yaramaze kuyigurisha kera.

Kuri iki kibazo Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ku ntara y’Iburasirazuba bwana IP Kayigi Emmanuel asaba abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko bagakwiye gukumira abashaka guharabika umuco Nyarwanda ndetse anabibutsa ko mu muco Nyarwanda hari kirazira ndetse ko kizira kurya imbwa. IP Kayigi kandi yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza niba koko aba basore bari basanzwe babaga imbwa bagambiriye kwangiza ubuzima bw’abaturage cyangwa se gutandukira ku muco, anemeza ko baramutse bahamwe n’icyaha bahita bahanwa by’intangarugero.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years