Nyagatare: Abantu bakekwaho gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafashwe
Abantu bane bakekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega. Bafatanywe ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga,bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama bafatirwa mu bikorwa bya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko Niyonzima Jacques, Sibomana Vicent, Gatanazi Rachid na Muhongerwa Farida bafatiwe mu cyuho bafite biriya biyobyabwenge.
Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko mu Kagari ka Rutaraka hari abantu bafite urumogi na Kanyanga babijyanye mu rugo rwa Gatanazi Rachid no ku muturanyi we Sibomana. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, bafatiwe mu rugo rwa Gatanazi ari ho bateraniye barimo kunywa biriya biyobyabwenge ndetse bari bafite ibahasha ya kaki harimo urumogi.”
Yakomeje avuga ko abapolisi basatse mu nzu ya Sibomana bahasanga umufuka urimo ibiro 8 by’urumogi na litiro 15 za Kanyanga.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye. Yakomeje avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.