Nyabihu:Babiri batawe muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugerageza guha ruswa y’amafaranga 15000 abapolisi.


Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire abitangaza, ngo abafashwe ni Abdallah Ndacyayisenga na Emmanuel Byukusenge, ku italiki ya 18 Kanama mu gicuku, kuko bari batwaye amakara nta ruhushya rwabyo bafite.

CIP Kanamugire yagize ati:”Aba bombi bari mu modoka Daihatsu RAB 102J , maze umupolisi wari kuri bariyeri abahagaritse, abasaba uruhushya rubemerera gutwara amakara, aho kurumuha bihutira kumuhereza ruswa y’amafaranga 15000.Uyu mupolisi yahise abafatana n’imodoka yabo.”

Yavuze ko utwara amakara wese agomba kuba afite uruhushya ahabwa n’akarere ayakuramo, akaba nta n’urwo bari bafite.

Itegeko rivuga ku byo kurinda no kurengera ibidukikije mu Rwanda ribuza ibyo gutema amashyamba n’ibyanya birinzwe.

Ingingo ya 416 ivuga ku Gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti cyangwa kwica inyamaswa, ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Kanamugire yagize ati:”Aba bagabo bazahanwa kimwe. Gutema amashyamba byangiza ibidukikije , bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ibidukikije , ibi tukaba tutabyihanganira. Ibi rero ni bimwe mu bibangamiye itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko nk’ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana.”

Yahamagariye abaturage baturiye amashyamba gufata iya mbere mu kuyarengera no gutanga amakuru ku bayangiza.

Ku birebana na ruswa, CIP Kanamugire yavuze ko uhamwe na yo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’irindwi n’amande ari hejuru y’inshuro icumi agaciro k’icyatanzweho ruswa nk’uko bikubiye mu ngingo za 633 na 651.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years