Nyabihu: Leta y’u Rwanda yahagurukiye igisimba irya inka
Ikibazo cy’igikoko kitaramenyekana kirya inka z’abororera mu nzuzi zegereye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura cyatangiye kugaragazwa mu mpera z’umwaka ushize, aborozi batabaza inzego zitandukanye bifuza ko icyo kibazo gishakirwa umuti urambye iyo nyamaswa itaratangira kwadukira n’abaturage.
Nyuma yaho Ngabo Karegeya, umworozi wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba atabarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisitiri Gatabazi yahise atanga umurongo ku kibazo cyagaragajwe.
Ubutumwa bugufi ngabo yashyize ku mbugankoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 yagaragaje ko hari inyamaswa yadutse yica inka, akagaragaza ko ikizere bagiteze ku nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati: “Kujya mbyukira kuri ubu butumwa nanjye bimaze kuntera ubwoba. RDB, Claire Akamanzi na Niyonkuru Zéphanie turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa.
Uko mutinda kudutabara niko inka zishira. Iyi na yo cyayiriye ijoro ryakeye”.
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko hakwiye gufatwa ingamba zirambye mu gukemura ikibazo k’inyamaswa irimo kwica inka.
Yagize ati: “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko François yabagezeho hamwe n’itsinda (Polisi na RDB).
Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe”.
Asaba abororera mu nzuri z’ahagaragaye inka zishwe n’inyamaswa gushyira inka mu bwishingizi, mu gihe bizwi ko yunganiri aborozi.
Mututsi Era yagaragaje ko ubwishingizi ari kimwe ariko ngo kuvana iriya nyamaswa mu matungo ni ikindi, agasaba ko iyo nyamaswa yajyanwa mu zindi nyamaswa.
RDB ibinyujije ku mbugankoranyambaga, yatangaje ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa.
Yagize ati “Iki kibazo turi gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugikemura.
Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n’ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye”.
RDB ishishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko ngo iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine.
Yizeza ko kuri uyu wa Kane izahura n’aborozi, Akarere, n’inzego z’umutekano bityo ngo barebe izindi ngamba nshya.