Nyabihu : Hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Nturanyenabo

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

kuwa Mbere tariki ya 4 mu kagari ka Gaseke, Umurenge wa Rugera w’Akarere ka Nyabihu hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Anastase Nturanyenabo, wari mu murima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, yatangaje ko yasanzwe murima we, hataramenyekana icyo yazize.

Yagize ati “Nibyo, uwo murambo wabonetse mu murima , turacyakurikirana ngo tumenye icyaba cyateye urwo rupfu. Ubu umurambo we wajyanywe kwa muganga. Yari yavuye mu rugo iwe ari muzima Wabonywe mu ma saa tatu, n’umuryango we wamuherukaga yagiye mu murima, turacyakurikarana ngo tumenye ngo yahageze saa ngahe.”

IP Gakwaya, yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ngo harebwe icyo yaba yazize.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years