Nyabarongo: Umugabo yishwe n’Ingona imumarana amasaha menshi mu kanwa abaturage bayireba

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umugabo witwa Habamenshi Oreste wari utuye mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, yishwe n’ingona zo muri Nyabarongo agiye kuvoma.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, ni bwo Umugabo witwa Habamenshi Oreste yariwe n’ingona ahita apfa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Pierre Celestin yabitangaje .

Nsengiyumva yavuze ko mu Murenge wa Rugarika hari utugari dutatu tutadafite amazi kubera ko moteri yayahagezaga yapfuye, yavuze ko ingona zishe Hamenshi saa kumi n’ebyiri za mugitondo agiye kuvoma.

.

Umunyamakuru Eddy Mwerekande uri aho iyo ngona iri yabwiye muhabura.rw ko kuva mu igitondo ingona , igifite uwo mugabo Habamenshi mu kanwa Yagize ati” Ingona turayireba aho iri , kuva ya mwica mu igitondo imufite mu kanwa , iribira ikongera ikuburuka ikimufite , n’ibintu bibabaje cyane “

ya komeje avuga ko abaturage bagiye gushaka ubundi buryo barwana nayo bakoresheje amato ati” Mbese ubu hagiye kuba intambara y’abaturage n’Ingona kuko bayireba yanze kumushyira imusozi”

Habamenshi wo muri Kamonyi yishwe nyuma yabandi abaturage babiri bishwe n’ingona barimo umugabo wo wo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere n’undi mugore witwa Nyirampakaniye Sperata .


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years