Nuko ntimukiganyire mugirango ‘Tuzarya iki?’Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki? – Pastor Salomon E. BIGANIRO

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years

Pastor Salomon E. BIGANIRO uyobora itorero ryitwa Flame of the hory spririt Embassy avuga ko abagize ubwoko bw’Imana badakwiye gushidikanya kw’ Ijambo ryayo

Bibiriya igira iti ” Nuko ntimukiganyire mugirango ‘Tuzarya iki?’Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

1)Iri jambo riratwereka ko tutagomba guhangayika kubwo gushaka ibiryo,ibinyobwa,imyambaro, aho kuba, ibyo turiha mu ngendo(transport)no migenderanire(communication) n’ibindi dukenera byose buri munsi mu kubaho, Umuntu ku giti cye, urugo, umuryango, sosiyete,… Imana irashaka ko dutuza kuko Imana Ari yo ifite mu nshingano zayo kuduha ibikenewe byose kugirango tubeho. Kandi Ari yo yatwohereje kubw’Impamvu zayo bwite.

2) iri Jambo ritwereka ko Uretse abizera IMana gusa n’abatayizera ibaha ibibatunga kubw’ubuntu bwayo, bityo rero ku bayizera ni akarushyo kuko izi ko babikwiriye nabo.

3) iri Jambo ritwigisha kumenya ko turiho kubw’Impamvu y’Imana, twahoze mu bitekerezo byayo mbere y’uko tuba insoro mu nda zabatubyaye. Ndetse batije Imana inda gusa mu buryo batazi kugirango tugaragazwe mu isi nk’uko Imana yabigambiriye kera kubw’ubushake bwayo. Iyo mpamvu yo kubaho kwacu niyo ikwiriye guhangayikisha buri wese kugirango arangize ubutumwa(Mission) mu gihe cye mu isi kuko hariho umunsi buri wese azahagarara imbere y’Uwatwohereje atange raporo y’ibyo yatumwe gusohoza n’uko byagenze.

4) Iri jambo riratwigisha ko tudakwiye guhangayikishwa na fure de misiyo kuko Ari inshingano ya boss kuyiduha. Ahubwo dukwiye guhangayikishwa na misiyo( Ubutumwa) bw’ibyo Imana ishaka ko turangiza mu gihe cyacu( hagati yo kuvuka no gupfa cg kugaruka kwa Yesu). Kuko niba tutabusohoje ntawundi uzaza Ari jye cg wowe buri muntu ni umwihariko ku Mana. byaba Ari igihombo ku Mana gikomeye kurangiza igihe cyawe kubwo kurya, kunywa, kwambara,… Gusa.

5) Iri Jambo Kandi ritwereka ko Ejo hacu Ari Yesu. ubwinshingizi bw’ubuzima bwacu ntiburi mu bwinshi bw’ibyo dutunze cyangwa bw’abantu batuzengurutse. Kuko ntanakimwe muri byo kiduha umwuka duhumeka kugeza Ejo, Ejo bundi, ukwezi gutaha, umwaka utaha,…niba icyo gihe tukigezemo nibwo dukwiye guhangayikishwa nacyo kuko twakigezemo nyine.

Isengesho: Mana nshoboza gukora ibyo wantumye gukora mu isi mu gihe cyanjye. Undinde kwita cyane kubyo ufite mu nshingano zawe kwikorera ahubwo nite kucyo ushaka ko nkora buri munsi Kandi ukimenyeshe neza. Mu izina ryaYesu Kristo. Amen

Shalom!

JPEG - 459.8 kb
Pastor Salomon E. BIGANIRO na Madame



Ruhumuriza Richard/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years