N’ubwo bakunda inzoga yitwa ‘Umugorigori’ bafite ubwoba ko iyi nzoga nta buziranenge ifite bityo ikazabagwa nabi

  • admin
  • 27/04/2017
  • Hashize 8 years
Image

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Shyogo ho mu Murenge WA Nyamirama, akarere ka Kayonza baravuga imyato inzoga yitwa umugorigori ikoze mu buro n’ibigori cyane ko igura make kandi ikabafasha gusinda uko babyifuza. Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko bahangayikishijwe n’ubuziranenge bw’iyi nzoga bushobora kuba ari buke cyane ko uburyo iba yenzwemo buba butizewe ndetse n’umusemburo ushyirwa muri iyi nzoga ugasanga uba ukarishye ku rwego rwo hejuru.

Ni inzoga aba baturage batangira kunywa mu masaha ya mugitondo aho usanga hari n’abanyura muri aka ga centere bnagiye mu kazi nko guhinga n’indi mirimo bagahitira mu kabari bafata agacupa kamwe bagahita basinda ubwo imirimo yabo ikaba irahagaze kuri uwo munsi. usanga umubare utari muto w’abagaragaraga nk’abasinze nyamara iyo uganiriye nabo utungurwa no kumva abenshi muribo nta kazi gafatika bafite, nyamara ariko muri duke babonye bakabanziriza ku gacupa.

Ikinyamakuru Muhabura.rw cyaganiriye na bamwe muri aba baturage bo mu ga centere ka Nyakigarama ho muri aka kagari ka Shyogo biyemerera ko ubushobozi buke ariyo mpamvu nyamukuru ibatera kunywa iyi nzoga yitwa umugorogori iba ikoreze mu bigori n’uburo ndetse hakaba habamo n’umusemburo ukase kuburyo iyo unyoye litiro imwe uhita usinda, ubusanzwe icupa ringana na Litiro ryayo rigura amafaranga 300 y’u Rwanda gusa nabo bakaba bahora ku nkeke biteze ko ishobora kuzabagwa nabi.

Muhire Jean uri mu kigero cy’imyaka 26 yagize ati “Tuba tubayeho mu buzima bubi bwo gupagasa urumva amafaranga tuyabona yatuvunnye bityo rero ntago byakoroha kubasha kwigurira izo nzoga zihenze ninayo mpamvu twigurira izi za make kandi zikadusindisha nk’izindi tudatanze amafaranga menshi nk’ubu nkange ku munsi sinshobora kurenza icupa rimwe ry’umugorigori rigura 200 naho litiro yo igura 300frw”

Impungenge zifitwe na bamwe mu banywa kuri iyi nzoga ndetse n’abatuye muri aka kagari ka Shyogo zo kuba iyi nzoga itujue ubuziranenge zirumvikana cyane ko n’umuyobozi w’aka kagari yabwiye ikinyamakuru Muhabura.rw ko nabo nk’ubuyobozi bamaze kumenya ko iyi nzoga idafite ubuziranenge ari nayo mpamvu batangiye kuyirwanya muri aka kagari.

Gitifu Mvuriye Alex yagize ati “Ibyo natwe turabizi koko ko iyo nzaga yabaga inaha muri aka kagari ka Shyogo ariko muby’ukuri tukimenya koko ko ishobora kuba itujuje ubuziranenge twagerageje kwegera abayicuruza n’abayikora tubakangurira kuyireka ariko hari abakiyicuruza mu ibanga nibo kuri ubu turi guhangana nabo kandi izacika, naho kukijyanye no kuba ibuza abaturage kujya mu kazi cyo sicyo kuko batangira kuyinywa saa tanu bavuye mu mirimo itandukanye

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 27/04/2017
  • Hashize 8 years