Ntungamo:Abanyarwanda bongeye gushyirwa mu majwi n’Abategetsi ba Uganda

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years

Ubuyobozi mu karere ka Ntungamo muri Uganda, butangaza ko abanyarwanda bahakora nka banyakabyizi badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuhaba, bagiye gushakishwa basubizwe mu Rwanda.

Bakunda George komiseri mukuru w’aka karere avuga ko inzego z’umutekano zakoze isuzuma zisanga kuba hari abantu batagira ibyangomba ari intandaro by’ibyaha bikomeje gukorerwa muri ako gace nk’uko Chimpreports ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Bakunda Yagize ati “Twarangije kwandika abaturage bose muri aka karere[… ] twaje kubona ko abantu bafatirwa mu makosa bateza umutekano mucye ari abinjira bavuye mu Rwanda badafite ibyangombwa, bakora imirimo yo mu ngo nka ba nyakabyizi”.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo muri aka karere Bakunda yavuze ko bagiye gukwiragira ibyaro byose bashaka abo banyamahanga bakora badafite ibyangombwa.

Yagize ati “Tugiye kuzenguruka mu ngo tureba abakoresha abo banyamahanga, uzafatwa adafite ibyangombwa by’akazi ndetse n’iby’urugendo azafatwa ndetse anasubizwe iwabo”.

Bivugwa ko abanyarwandakazi benshi bakunze kugaragara mu dusanteri tw’ubucuruzi muri Ntungamo bakora akazi k’ubuseriveri muri tumwe mu tubari n’amahoteli.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubujura ndetse n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera muri aka karere, ahanini ngo bikururwa n’abantu b’abakozi baturuka mu Rwanda bakinjira ku butaka bwa Uganda nta byangombwa bafite.

Atangaza kandi ko abantu 15 bamaze kwicwa kuva mu mwaka wa 2015 n’abakozi b’abanyabiraka, mu duce twa Ngoma, Rubaare, Kayonza, Rweikiniro na Ruhama.Ashimangira ko iyo abicanyi bamaze kubica bahindukira bagasubira mu Rwanda.

Yasabye abayobozi bose kuba maso, igihe babonye umuntu batamuzi muri ako gace bagahita babimenyesha inzego bireba.

Ibi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi ahanini gaterwa n’uko u Rwanda rushyira mu majwi Uganda kuba ihohotera abanyarwanda bayibamo aho bamwe bafatwa bagafungwa abandi bagakorerwa iyica rubozo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years