Ntiharamenyekana icyateye urupfu rw’ umujyanama w’ ubuzima wapfiriye mu itorero mu buryo butunguranye

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mutarama 2017 nibwo Ngenzi Vincent w’ imyaka 49 wari mu itorero ry’ abajyanama b’ ubuzima mu karere ka Ruhango yitabye Imana bitunguranye.Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yemeje amakuru y’ urupfu rwa Nyakwigendera avuga ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n’ imyitozo yo mu itorero ry’ igihugu.Ni mu gihe Nyakwigendera yapfuye nyuma y’ umwitozo bari bamaze gukora, kandi bivugwa ko nta kibazo cy’ ubuzima yari afite kuko Minisitiri Gashuma avuga ko babanza gukorerwa isuzuma mbere y’ uko batangira itorero.

.

Nyakwigendera Ngenzi wari umutoza w’intore yari umujyanama mu kigo nderabuzima cya Muremure, mu Karere ka Ruhango, Ngenzi yari umubyeyi wubatse ufite n’abana.

Icyishe uyu Ngenzi, Minisitiri Gashumba avuga ko kitaramenyekana, ko hagisuzumwa umubiri we ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Uyu mujyanama w’ubuzima yari usanzwe anahagarariye komite y’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Muremure mu Murenge wa Kinihira.

Nyakwigendera yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa 19 Mutarama 2017 igihe yatorezwaga mu itorero ry’abakorera mu rwego rw’ubuzima mu kigo cy’amashuri yisumbuye Ecole Secondaire de Ruhango.

Mu kiganiro cyihariye, Dr Gashumba yagiranye yavuze ko u Rwanda rutakaje umukozi wari ingirakamaro mu rwego rw’ubuzima. Gusa ashimangira ko uru rupfu rw’uyu mujyanama ntaho ruhuriye n’ibikorwa by’itorero yari arimo.

Yagize ati “Oya ntaho bihuriye kuko babanza kubasuzuma iyo bagiye kujya mu itorero kandi nta n’imirimo ivunanye bakoramo ku buryo wavuga ngo kujya mu itorero hari umuntu wahapfira; nta kibazo yari yagaragaje, ntaho bihuriye.”

Ku cyaba cyishe uyu Ngenzi Vincent, Dr Gashumba yavuze ko atakwihutira kugira icyo akekeranya, ko abantu bategereza ibizatangazwa nyuma.

Yagize ati “Barimo gukora ‘autopsy’, ntabwo icyo yazize cyari cyamenyekana. ntabwo kiramenyekana. Icyo yazize nyine tukimenya tumaze gukora ‘autopsy’ ntabwo twajya gukekeranya ngo dutangaze ibihuha. Ibisubizo by’ibyapimwe nibyo bibitubwira neza.”

Minisitiri w’ Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko Nyakwigendera Ngenzi nta bundi burwayi yari asanganywe

Uko yapfuye…

Ku ruhande rw’Akarere, Meya w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier we yavuze ko hari umukoro barimo bakora nk’abari mu itorero nuko nyuma yawo uyu Ngenzi Vincent we agira ikibazo amaze kuwurangiza, ahita apfa.

Meya Mbabazi yagize ati “Mu by’ukuri hari umukoro barimo bakora. Ni umukoro urebana n’imyitozo isanzwe ibyo nakwita nk’imyitozo ngororangingo. Ariko yari awurangije ndetse uko byanagaragaraga ko yari yanawukoze neza nta kibazo yari yagize, ahubwo cyagaragaye awurangije.”

Mbabazi asobanura ko uyu Ngenzi Vincent yari asanzwe ari umuntu uzwi, wari anahagarariye komite y’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Muremure, mu Murenge wa Kinihira, ku buryo iyo haza kuba hari n’ikindi kibazo yari kuba afite abantu bari kukimenya.

Ati “Niyo mpamvu nyine byabaye ngombwa ko hajya gukorwa ‘autopsy’ kugira ngo abantu bamenya icyo yaba yazize.”

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Akarere ka Ruhango bahise basohora itangazo bagaragazamo ko bababajwe n’uru rupfu rutunguranye rwa Nyakwigendera Bwana Ngenzi Vincent.

Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko kuba uyu Nyakwigendera hamwe yari asanzwe ayobora abandi bajyanama, uru rwego rw’ubuzima rubuze umuntu w’ingirakamaro cyane mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.

Dr Gashumba yagize ati “Yari ahagarariye Ikigo nderabuzima, urumva dutakaje amaboko kuko abajyanama b’ubuzima akazi bakora ni kenshi cyane cyane kuvura abaturage no kubashishikariza kwirinda indwara; dutakaje nyine umukozi, dutakaje imbaraga.”

Ku ruhande rw’Akarere narwo ruvuga ko rwihanganisha umuryango cyane, by’umwihariko n’abatuye Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yagize ati “Birumvikana ko umuryango we bwite babuze umuntu, abana babuze umubyeyi icyo dukora muri aka kanya ni ukubihanganisha no kubakomeza, ariko turanihanganisha n’abaturage b’Akarere ka Ruhango muri rusange by’umwihariko muri Kinihira kuko urumva yari umuturage w’intore wafashaga abaturage, w’umukorerabushake muri ya gahunda y’abajyanama b’ubuzima. Yari afitiye akamaro Igihugu, niyo mpamvu twibihanganisha”.

Izubarirashe dukesha iyi nkuru ryanditse ko ryagerageje kuvugana na n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Itorero Rucagu Boniface ngo bumve icyo bavuga kuri uru rupfu ntibibashobere.

Uyu Ngenzi Vincent wari usanzwe atuye mu Karere ka Ruhango, yabaga mu Murenge wa Kinihira, mu Kagari ka Gitinda, mu mudugudu wa Muremure.

Mu gihugu hose hari kubera itorero ry’icyiciro cya kabiri ry’abakora mu rwego rw’ubuvuzi; abatozwa bakaba barimo abakora mu Bitaro, Ibigo nderabuzima n’Abavuzi gakondo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years