Ntibizanzwe: Mu rwego rwo kugabanya imvune ya mwarimu icyumba kimwe k’ishuri hagiye gushyirwo abarimu babiri

  • admin
  • 18/01/2020
  • Hashize 4 years

Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko mu rwego rwo kugabanya imvune umwarimu agira yigisha abana benshi usanga barenga 46 mu cyumba kimwe k’ishuri, hari gahunda yo gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri.

Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) kivuga ko giteganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri, cyane cyane ku bigo bigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri kandi nta n’ibyumba bihari byo kubagabanyirizamo.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kiganje cyane cyane mu mashuri abanza giteye inkeke, cyane ko cyakomeje kugarukwaho hirya no hino mu gihugu bitewe ahanini n’umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ingano y’ibyumba by’amashuri cyangwa umubare w’abarezi, usanga abana biga nabi ndetse bikavuna abarimu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’Igihugu cy’Uburezi Dr. Ndayambaje Irénée yatangarije Umunyamakuru ko hatekerejwe gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri mu gihe abana ari benshi barenga umubare uteganywa w’abana nibura 46 mu cyumba kimwe kandi nta kindi cyumba gihari cyo kubagabanyirizamo.

Agira ati “Ibipimo biteganya ko umwarimu umwe mu cyumba kimwe k’ishuri adakwiye kurenza abanyeshuri 46 akurikirana. Ariko hari aho usanga bagera kuri 60 ndetse kugera kuri 70 mu cyumba kimwe bikabangamira uburyo abakurikirana bose. Iyi ni yo mpamvu duteganya kuba twashyira abarimu babiri mu ishuri rimwe kugira ngo mu gihe umwarimu umwe arimo kwigisha undi abe akurikirana niba abana bose barimo gukurikira ikigisho.”

Akomeza avuga ko umwarimu umwe adashobora kumenya gucunga ibikorerwa mu ishuri ririmo abana bagera kuri 70 mu gihe aba agomba kumenya niba bamukurikiye neza kandi bumvise .

Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2020
  • Hashize 4 years