NTIBISANZWE: Umugore w’ibiro 280 yibarutse umwana upima ibiro 19 !!(AMAFOTO)

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years

Mu bitaro byitwa king Edward Memorial Hospital biherereye mu gace ka perth mu gihugu cya Australia,umugore ufite ibiro 280 y’ibarutse umwana munini kuva isi yabaho upima ibiro 19 bikaba byaratangaje benshi.

Umwana ufite ubunini burenze yatangaje abaganga ndetse n’abandi bakozi bo muri ibyo bitaro igihe yavukaga apima ibiro 19, batigeze babona kuva igihe batangiriye uwo murimo w’ubuganga aho kuri bo babifashe nk’igitangaza kandi yavutse nta kibazo afite cy’ubuzima nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ibyo bitaro.

Umuganga wakoze igikorwa cyo kubaga uwo mugore, dore ko yabyaye arinze kubagwa,bwambere akimubona yiyamiriye avuga ko uwo mu gore ashobora kuba atwite impanga cg abana batatu.nkuko yabitangarije umunyamakuru mu gitwenge cyinshi aho yagize ati”Natunganyije abagore benshi bafite umubyibuho ukabije ariko,uyu we ararenze nzahora mwibuka kugeza mpfuye”.akomeza agira ati”Nukuri niyamiriye nzi ko ari bwibaruke babiri cg batatu ariko siko byabaye ahubwo mbona ni umugabo munini cyane.gusa yifitemo impano yo kuzakina umukino wa rugubi”.

Gusa mu amateka Umwana wavutse ku isi ari munini bwambere, akomoka muri Afurika y’epfo yari afite ibiro 17.2 yavutse mu 1839.uwo muhungu wo mu bwoko bw’abazulu yamenyekanye cyane kuko ku myaka 18 y’amavuko gusa, yari afite uburebure bwa metero 2.28.

JPEG - 67.7 kb
Mu bitaro byitwa king Edward Memorial Hospital biherereye mu gace ka perth mu gihugu cya Australia,umugore ufite ibiro 280 y’ibarutse umwana munini kuva isi yabaho upima ibiro 19 bikaba byaratangaje benshi.

Yanditswe na Habarurema Djamali/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years