Ntibisanzwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagaragaye yenga ibitoki
Igikorwa cyo kwenga urwagwa gihera ku gutara ibitoki bigashisha, bigatanga imineke, hagakurikiraho ikindi gikorwa cy’ingenzi cyo gukama ari na cyo gitanga umutobe usemburwa ukavamo urwagwa nyuma yo kuvangwamo umusemburo, ifu y’amasaka n’ibindi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi yagaragaye mu gace kamwe kamwe ko mu Ntara y’Iburasirazuba, arimo gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo gukama, kimwe mu bigize urugendo rwo kwenga urwagwa rufite amateka n’agaciro gakomeye mu muco nyarwanda.
Amb. Omar Daair ni umwe mu badipolomate bakunze kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda byamunyuze, ndetse akabisangiza inshuti n’imiryango n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter, yagaragaje ifoto arimo gukama, iyo yaruhukiye muri hoteli Akagera Rhino Lodge iherereye mu bilometero 6 uvuye ku marembo ya Pariki y’Igihugu y’Akagera, ndetse n’indi foto y’abaturage barimo kubyina.
Amagambo yaherekeje ayo mafoto, aragira ati: “Nagize uruhare mu gukora inzoga y’ibitoki! Ariko ibyo kubyina nabirekeye ababishoboye…”
Yakomeje ashimira Akagera Rhino Lodge yamufashije kuruhuka nyuma y’imirimo yafatanyije n’abaturage, ikaba ari imwe mu mirimo ikurura ba mukerarugendo baza kwigira ku muco n’amateka by’Abanyarwanda. Ni ubukerarugendo akenshi usanga bukorerwa mu biturage, aho ababukora bisanisha n’abaturage bakabana na bo mu buzima babamo buri munsi.
Igikorwa cyo kwenga urwagwa mu buryo bwa gakondo kiracyagaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nubwo usanga muri ibyo bihugu bikorwa mu buryo butandukanye ariko bigatanga umusaruro umwe.
Umutobe n’urwagwa biri mu byagize uruhare mu iterambere ry’imiryango itandukanye kugeza n’uyu munsi nubwo imibare itangwa n’inzego z’ubuhinzi mu Rwanda, igaragaza ko kwenga inzoga mu muryo bwa gakondo byagabanyutse bitewe n’impinduka mu buhinzi zigenda zijyana n’igihe, aho kwenga na byo bigenda bihindurwa mu buryo bugezweho.
Abaturage bakibikora nk’umurage batara ibitoki mu buryo bunyuranye, bamwe babitaba mu butaka bakabitwikiriza amashara bikamara igihe runaka kiri hagati y’iminsi ine n’icyumweru, bigakurwamo bihishije.
Ubundi buryo bukoreshwa ni ukubitara ku rusenge bigahishwa n’imyotsi ariko biba binatwikiriwe kugira ngo bitangirika. Iyo bihishije ni bwo bitonorwa bigashyirwa mu muvure hamwe n’ibyatso byabugenewe ubundi abahanga bakengesha amaboko, uretse ko hari na hamwe bajyaga bakoresha ibirenge.
Nyuma yo gukama ni bwo umutobe uyungururwa ukongerwamo amazi (iyo hakorwa urwagwa rutari butunda) n’amasaka yakaranzwe, hanyuma wa mutobe ugasubizwa mu muvure, ugatwikirwa neza nyuma yo gusubizwa mu itaka aho umara indi minsi igera kuri ine, urwagwa rukaba rurabonetse.
Nubwo hakiri abenga urwagwa mu buryo bwa gakondo, kuri ubu hagenda havuka inganda zikora ako kazi mu buryo bugezweho, zigatanga akazi gahoraho ku baturage ndetse zikanagura umusaruro wabo mu buryo buhoraho.
Izo nganda zisabwa gukora kinyamwuga kandi zikaba zigomba kugira ibirango by’ubuziranenge, aho bitashobokaga ku rwagwa rwengwaga n’abaturage ubwabo mu miryango yabo.
Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gistura Ubuziranenge (RSB) bumenyesha inganda n’abacuruza inzoga zikomoka ku bitoki n’ibindi bimera ko guhera taliki ya 15 Gashyantare 2022, ikirango cy’ubuziranenge kizajya gishyirwa kuri izo nzoga ari icyarinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kurwanya ibirango bitari umwimerere bishobora kuyobya abaguzi bakagura inzoga zitujuje ubuziranenge.
Nk’uko bigaragara muu itangazo ryashyizwe hanze mu mpera z’icyumweru gishize, ba nyiri inganda zose zitunganya inzoga n’ibinyobwa bisembuye bikomoka ku bimera zahawe ikirango cy’ubuziranenge bagomba kwegera RSB byihuse bagafashwa guhabwa ibirango birinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibyo birango bizahabwa abari basanzwe bakoresha ibirango bya S-Mark na Made in Rwanda Logo mu buryo bwemewe, bazahita bahindurirwa bagahabwa ibirinzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda abamamyi nk’uko byagaragaye mu bihe byashize ko hari abiyitiriraga ibyo birango bakabikoresha mu buryo bwa magendu.