Ntaganzwa yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30
- 07/04/2016
- Hashize 9 years
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyaruguga rwategetse, kuri uyu wa Kane, ko Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu mu gihe cya Jenoside, afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragarije urukiko, kuwa 4 Werurwe 2016, ko Ntagazwa arekuwe yacika ubutabera, umucamanza yemeye icyifuzo cye. Mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa, Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Ntaganzwa afungwa. Byongeye kandi akaba atari Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga wabibonye, n’uw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, yarabibonye. Byatumwe Umucamanza wa Arusha ashingira ku buhamya bwatanzwe mu 2009, Ntaganzwa ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, dore ko yari yarahunze akimara gukora ibyaha ashinjwa muri Jenoside.
Ntaganzwa Ladislas uregwa ibyaha bya Jenocide/Photo:Archive
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntaganzwa yateguye, agashyiraho n’ababiyobora, byongeye nawe ubwe akaba hari Abatutsi yirasiye n’imbunda, Arabica muri Jenoside ubwo yari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu. Uretse ibyo, Ntaganzwa akaba ashinjwa kuba hari abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itegeko rye. Uretse ibyo, hari n’uwasambanyijwe abagabo bamusimburanwaho, barangije bamwica urw’agashinyaguro, bamujomye igiti. Ntaganzwa woherejwe kuburanira mu Rwanda yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera, ntiyahakana cyangwa ngo yemere ibyaha bya Jenoside ashinjwa, byahitanye Abatutsi barenga ibihumbi 20 nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo Ntaganzwa wafatiwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, yabajijwe n’umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyaruguga niba yemera cyangwa ngo ahakane ibyaha ashinjwa. Ibi ariko, Umucanmanza yavuze ko ari uburenganzira bwe kuko mu mategeko agenga imanza mpuzamahanga zoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ntawe utegekwa kwemere cyangwa guhaka ibimushinja, ashobora guceceka. Ntaganzwa Ntaganzwa Ladislas ashinjwa icyaha cya Jenoside, Gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, no gusambanya abagore ku ngufu.
Ibi byose bigira igihano kirenga imyaka ibiri y’igifungo. Bityo Umucamanza yategetse ko Ntaganzwa afungwa by’agateganyo kuko ibyo ari ibyaha by’ubugome. Ntaganzwa ntiyanyuzwe n’icyo gifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, yahise akijuririra.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw