Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda – Gen. Patrick Nyamvumba

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abaturiye imipaka na Uganda ko badakwiye kujya kwaka serivisi muri Uganda mu gihe bakomeje kuzegerezwa n’igihugu cyabo.

Igisirikare cy’u Rwanda kuva mu ntangiro z’iki cyumweru kirimo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Burera kegereye igihugu cya Uganda. Kuri ubu nk’uko The Chronicles ibitangaza, abaturage 800 bamaze kuvurwa uburwayi bw’umugongo, amaso n’ubundi butandukanye.

Gen. Nyamvumba avuga ko leta ikomeje kwegereza aba baturage serivisi kandi ko n’izindi ziteganyijwe kubegerezwa.

Ati “ Nzi neza ko hari serivisi mwajyaga gushaka mu bihugu by’abaturanyi. Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda. Zigiye kubegerezwa kubera ko muzikwiriye. Serivisi muhawe muri iki cyumweru ni mu nyungu zanyu kandi iyicarubozo abantu bakorerwa natwe riratureba.”

Yakomeje agira ati “ Iyi gahunda igamije kugira ngo ubuzima bwanyu bumere neza. Iyo umuntu afite ubuzima bwiza ni bwo agira imbaraga zo gukora ibimufitiye akamaro.

Ibi ni mu gihe abaturiye umupaka ubasanzwe bishingikirizaga Uganda mu kubona srivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi. Ibi ariko ntibyari bicyoroshye kuko benshi mu bagiye bajya muri iki gihugu batawe muri yombi bamwe bakorerwa iyicarubozo.

Ni ingingo yatumye u Rwanda rugira inam abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe.

JPEG - 97.1 kb
Gen. Nyamvumba avuga ko leta ikomeje kwegereza aba baturage serivisi kandi ko n’izindi ziteganyijwe kubegerezwa.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years