Nta kwitwaza icyo uri cyo ngo wangize ubuzima bwa benshi-Col Ruhunga
- 22/05/2019
- Hashize 5 years
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta kure impfu z’intambara imaze umwaka bityo ngo nta muntu ukwiye kwitwaza inshingano afite haba mu buyobozi cyangwa ahandi ngo yangize ubuzima bwa benshi.
Ibi ni ibyavugiwe mu bukangurambaga bwateguwe na RIB mu bijyanye kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije bwabereye mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba.
Bitewe n’iyi mpamvu ngo hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo ibidukikije birusheho kubungabungwa, ubuzima bushobora gushira ku isi kubera ko kwangiza ibidukikije, bitiza umurindi ibiza bihitana icyarimwe ubuzima bwa benshi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kubera ikoreshwa ry’amasashi, mu myaka 50 iri imbere inyanja zizaba zigizwe n’amatoni y’amasashi aruta kure amafi yo muri zo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, ruvuga ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu guhagarika ikoreshwa n’itumizwa ry’amasashi kugira ngo habungabungwe ibidukikije dore ko ngo bikomeje gutyo mu myaka 30 iri imbere ubuzima bwahura n’ingaruka zikomeye z’ubutayu ku Isi.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Jeannot Ruhunga, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko na bwo bukunze kwibasira ibidukikije aho muri uyu mwaka wa 2019, mu gihugu hose abantu 50 barapfuye abandi 41 barakomereka kubera ubucukuzi bw’amabuye butujuje ibisabwa.Muri Rutsiro honyine hafpuye abantu 8, hakomereka 9.
Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu turi gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde ibyaha bihungabanya ibidukikije, ejo batazavuga ngo twabaguye gitumo turabahana tutabanje kubasobanurira”.
Kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku isonga mu kwangiza ibidukikije kandi ugasanga abacukuzi barakingirwa ikibaba rimwe na rimwe n’inzego zishinzwe ubucukuzi ngo ibyo bigiye guhinduka amateka nk’uko Colonel Jeannot Ruhunga abyemeza.
Ati “Nta muntu n’umwe mu Rwanda uri hejuru y’amategeko. Nta fi nini, nta ntoya, nta kwitwaza icyo uri cyo ngo wangize ubuzima bwa benshi, kereka wenda aho twabura amakuru kuri bene abo ari na yo mpamvu y’ubu bukangurambaga.”
Dr.Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko impamvu hagaragara ubucukuzi bwangiza ibidukikije biterwa koko no kwirengagiza nkana amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi.
Naho ku kuba ikoranabuhanga mu bucukuzi rikiri hasi mu Rwanda ibyo ngo ntibikwiye kuba icyuho cyo kwangiza ibidukikije.
Agira ati “Ibyo biterwa no kwirengagiza amategeko, kuyica cyangwa se kuba inzego zibishinzwe zibigendamo gake, ni yo mpamvu hanitabazwa amategeko n’ibihano ku barenze ku mabwiriza nkana”.
Itegeko rihana kwangiza ibidukikije rigena ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 10 bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2017 hakiriwe amadosiye 231 hafungwa abantu 513 bazira kwangiza ibidukikije, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba honyine hakozwe amadosiye 97.
Naho mu mwaka wa 2018 hakozwe amadosiye 225 hafungwa abantu 396, ayo mu ntara y’Iburengerazuba ni 81,bityo ngo iyi mibare iracyari myinshi nubwo ibigaragara igenda igabanuka.
Bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo kwangiza ibidukikije harimo Kwangiza, gutema no gutwika amashyamba hatubahirijwe ibisabwa, Kanduza amazi no gusiba imigezi n’ibishanga, Kutubahiriza intera yagenwe haba mu kubaka cyangwa guhinga Gucukura amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu buryo bunyuranije n’amategeko, Kuroba mu buryo bunyuranije n’amategeko, Guhiga, gukomeretsa, kwica no gucuruza inyamanswa zikomye, Gutumiza, kwinjiza no gucuruza mu gihugu imyanda na pulasitiki, Guhumanya ikirere n’ibindi.
Minisitiri Biruta avuga ko impamvu hagaragara ubucukuzi bwangiza ibidukikije biterwa no kwirengagiza nkana amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi
Col Ruhunga avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko na bwo bukunze kwibasira ibidukikije
Yanditswe na Habarurema Dajamali