‘Nta kuntu ubucuruzi bwanyu bwatera imbere mukorera mu muhanda’- Minisitiri Dr Diane Gashumba

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba yavuze ko iri soko rishya rihawe abahoze bacururiza mu muhanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi rije ari ingamba y’inyongera mu guteza imbere umutekano, imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere.

Yavuze aya magambo ejo afungura ku mugaragaro isoko rya kijyambere ry’agaciro ka miliyoni 192 z’amafaranga y’u Rwanda, ryubatse muri Nyabugogo, mu karere ka Nyarugenge , rikaba ryarubakiwe abazunguzayi.

Minisitiri Gashumba avuga ku buryo imodoka yihuta ishobora kugonga umuzunguzayi wiruka mu muguzi yagize ati:”Iri soko ni igisubizo ku mutekano mucye washoboraga guterwa n’ubucuruzi bwo mu muhanda.”

Iri soko ryubatswe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, barimo za minisiteri,, inzego z’umutekano n’abikorera; rikaba rishobora kwakira abacuruzi 3200.

Minisitiri Gashumba yagize kandi ati:” Nta kuntu ubucuruzi bwanyu bwatera imbere mukorera mu muhanda..abenshi muri mwe ni abagore..muri iri soko muhafite ingwate, bikaba ari icyifuzo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame cy’uko nibura 50% by’abagore bazaba bashobora gukorana n’amabanki mu mwaka wa 2017

Isoko rya Nyabugogo ryubatswe ngo hatezwe imbere umutekano, ubucuruzi no guca intege ubucuruzi butemewe.

Yahuje itahwa ryaryo n’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bukomeza , bwatangiwe na Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, agira inama abagiye kurikoreramo kurigirira isuku.

Aha yagize ati:”Mwibuke ko kubungabunga umutekano atari akazi ka Polisi gusa, nimwe bitangiriraho. Mufite abashinzwe umutekano mugomba kuzakorana bya hafi kandi mugashakira umutekano iri soko.”

Mi ijambo rye muri uyu muhango, Meya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza yagarutse ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda mu by’isuku n’umutekano maze agira ati:” Isoko rya kijyambere rya Nyabugogo ryubatswe ngo hatezwe imbere ubucuruzi bwemewe n’umutekano muri uyu mujyi..”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:”Ubucuruzi bwo mu muhanda bwari ikibazo ku mutekano, bwatezaga akajagari kandi bukabangamira iterambere mu mijyi yacu, tugomba gufatanya kubuhagarika.”

Aha yagize ati:” Iri soko rije ari icyerekezo nk’uko Umukuru w’igihugu ahora abiduhamo inama, ni inshingano gushaka umuti w’ibibazo byacu nk’abanyarwanda,..iri soko rero ni kimwe mu bisubizo biteza imbere abanyarwanda.”

Yakomeje yizeza ubufatanye mu by’umutekano w’abazacururiza muri iri soko ariko abagira inama yo gukorera mu mashyirahamwe kuko ari bwo buryo bworoshye baboneramo n’inkunga.

Daniel Byishimo , umuhuzabikorwa w’iri soko yashimiye inzego zitandukanye zahuje imbaraga ngo iri soko ryubakwe.

Iri soko ryubatswe nyuma y’ibarura ryakozwe rigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali harimo abazunguzayi bagera ku 8300, 5000 muri bo bakaba bakorera mu karere ka Nyarugenge.

Mu gushaka igisubizo, hubatswe amasoko 12 mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa yogufasha abacururiza mu muhanda kuwuvamo no gukorera ahemewe.

Abazakorera mu isoko rya Nyabugogo ryatashwe ejo, basonewe gutanga imisoro n’ubukode mu gihe cy’umwaka.Ubundi badasonewe, bakagomye kwishyura miliyoni 410 z’imisoro.


‘Nta kuntu ubucuruzi bwanyu bwatera imbere mukorera mu muhanda’- Minisitiri Dr Diane Gashumba

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years