Nta kibazo na kimwe mbifiteho Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abaturage bashobora kuvuga ko bashaka umuyobozi mushya nabyemera, ariko banavuze ko bakeneye kuyoborwa n’usanzwe na byo nabyemera.” Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Gatanu.

Muri icyo kiganiro, yanenze amahanga ahora ashaka ko abaturage b’u Rwanda bagendera ku murongo wa demokarasi yabo na wo ugaragaramo ibibazo byinshi, bakirengagiza amahitamo yabo bishimira kuko abageza ku musaruro bifuza.

Perezida Kagame yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000, ariko imyaka yose ishize ni we muyobozi watowe n’abaturage ku majwi atarigeze ajya munsi ya 90%. Imyaka ishize ari ku buyobozi yabaye nk’iminsi, kuko yaranzwe n’amahoro n’umutekano, iterambere ridaheza ndetse n’imibereho myiza kuri bose.

Mu gihe habura igihe kirenga umwaka ho gato ngo hongere kuba amatora, umubare munini w’Abanyarwanda ntuhwema kugaragaza ko nta wundi muyobozi bashaka bakurikije ibyo ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwabagejejeho.

Mu mwaka wa 2015, abo baturage ni na bo basabye Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo ya 101 ijyanye na manda Umukuru w’igihugu yemerewe, Perezida Kagame akongererwa amahirwe yo gukomeza kwiyamamaza kuri manda ya gatatu y’imyaka 7 ndetse n’izindi ebyiri z’imyaka 5 zikurikiranyije.

Umunyamakuru Marc Perelman bagiranye ikiganiro cyihariye, yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024, agira ati: “Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Perezida Kagame yaboneyeho kunenga uburyarya no kwivuguruza kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka kwigaragaza nk’aho ari byo bifite politiki na demokarasi bikora neza mu gihe na byo bitamazwa n’amahitamo byafashe ariko bikihutira kunenga amahitamo atanga umusaruro mu bihugu by’Afurika.

Yagize ati: “Mu batunenga bose nta n’umwe wigeze avuga ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure, ariko twagiye twuvumva ahandi abantu batajya bavuga byadogereye, harimo n’abantu bahora bavuga ibitagenda kuri twe. N’ubu tuvugana hari aho biri kuba mu bihugu byateye imbere. Ntekereza ko abantu ari bo bakwiye guhitamo ibyo bashaka gukora.”mu

Perezida Kagame yavuze ko usanga abenshi mu banenga imiyoborere y’u Rwanda batavuga ko umusaruro itanga ari mubi cyangwa ko amatora atakozwe mu mucyo, ahubwo bibanda ku kuba umuntu yaratowe inshuro nyinshi kandi bo batekereza ko agomba kuba afite igihe ntarengwa.

Yavuze ko abaturage bayobowe ari bo bashobora guhitamo niba badashaka umuyobozi umwe mu gihe kirekire cyangwa bagahitamo umwe babona ubafitiye akamaro agakomeza kubafasha mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo.

Yakomeje agira ati: “Kubera iki abo bahangayikishwa n’ibirimo kutubaho, Abanyarwanda bigaragara ko babyishimiye kuko birimo kubafasha? Hanyuma umuntu wo ku ruhande akaza avuga ati oya ibyo ntibikwiye kuba mu Rwanda… Ntabwo twigeze twibaza ku birimo kuba ahandi.”

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kuvuga ko abanenga u Rwanda na bo hari byinshi yabanenga, kuko na bo atari ba miseke igoroye. Yavuze ko nta kuntu baba bugarijwe n’ibibazo birebana na demokarasi yabo ngo batekereze ko bafite uburenganzira bwo kuza kunenga abandi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/07/2022
  • Hashize 2 years