Nta bwo ushobora gufata umuntu wikorera ku giti cye ngo umurindishe ikibuga k’indege – Gen. Nyamvumba

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Gen. Nyamvumba Patrick, yakuriyeho impungenge Abadepite bagaragaje zijyanye n’ingaruka zishobora kubaho igihe Abanyarwanda baba badahagarariwe mu myanya y’inzego zifata ibyemezo, ubwo abashoramari b’abanyamahanga bazaba bemerewe gutanga serivisi z’umutekano mu Rwanda.

Minisiteri y’Umutekano yagirananye ibiganiro na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gusesengura umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera mu gihugu.

Ni umushinga mushya ugizwe n’ingingo 40 zijyanisha ku byakorwa mu rwego rwo gutuma serivisi z’umutekano ku bigo by’abikorera zitangwa neza.

Ubwo bahabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo, Depite Uwingabe Solange yagize ati: “Ndashaka kumarwa impungenge ku bijyanye n’ingingo ya 4 y’umushinga w’itegeko ryemerera kampani cyangwa ibigo by’abikorera kwemererwa gutanga serivisi z’umutekano.

Abahagarariye usaba ibyangombwa kugira ngo atange ziriya serivisi bigaragara ko hashobora kuba harimo usaba n’umwungirije aho byifuzwa ko nibura umwe muri bo yakagombye kuba ari Umunyarwanda kugira ngo mu nzego zifata ibyemezo abe azirimo, Abanyarwanda bafite ijisho ribareberera ku mutekano wabo muri izo kampani.

Birumvikana ko nubwo abagomba gushyira mu bikorwa serivisi z’umutekano bazaba ari Abanyarwanda ariko abanyamigabane , ba nyiri kampani bashoye imari bagamije inyungu ari na bo bakoresha bagafata ibyemezo bashobora kuba ari abanyamahanga ugasanga abo bo hasi bagiye gushyira mu bikorwa n’abanyamahanga ku mutekano wacu”.

Uwingabe avuga ko ibyo bitekerezo biramutse byongewe muri iyo ngingo ya 4 y’iryo tegeko bikagira n’uwo bibangamira, uko biri kose nibura mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo hashyirwamo Umunyarwanda kabone n’ubwo ataba umunyamigabane ariko akagiramo ijambo.

Depite Uwingabe kandi avuga ko bitabaye bityo bishobora kugira ingaruka z’uko hari ibyemezo bishobora gufatwa rimwe na rimwe ababishyira mu bikorwa bakisanga barimo babikora byarangije gufatwa ariko nta jambo babigizemo. Yewe agasanga n’abareberera ibyo bigo bagasanga babibonye icyo kemezo gisa nk’icyarangije gufatwa kandi itegeko ribaha ububasha.

Minisitiri w’Umutekano Gen. Nyamvumba Patrick wabanje kwibaza ibintu bibiri yagize ati: “Ndibaza ibyo bitekerezo tubishyize muri iyo ngingo niba bitabera inzitizi ku bashoramari. Ikindi natekerezaga ikemezo cyafatwa n’abashoramari b’abanyamahanga ku mutekano cyaba ari ikihe?”

Gen. Nyamvumba avuga ko mu bigo bitanga serivisi ibyo zitanga ari zo Leta idatanga ariko amara impungenge z’uko nubwo Leta yaba itazitanga ari yo izigenzura.

Ati: “Urugero ntanga izo serivisi ni ukurinda abantu mu ngo zabo, kurinda ibigo by’imari, kurinda inyubako ariko nabwo hari zimwe muri zo zitarindwa n’izo kampani z’abantu ku giti cyabo ahubwo zikarindwa na Leta. Nta bwo ushobora gufata nk’umuntu wikorera ku giti cyabo ngo umurindishe ikibuga k’indege, umurindishe aho umuriro uhurira, Ingoro y’Intego Ishinga Amategeko n’ahandi, aho harindwa na Leta”.

Gen. Nyamvumba avuga ko uretse ikemezo kirebana n’imishahara naho ubundi, nta bundi bushobozi baba bafite kuko hari aho batemerewe gucungira umutekano zaba ari kampani z’abanyamahanga cyangwa iz’Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo.

Muri rusange Gen. Nyamvumba akomeza avuga ko hazarebwa ibikwiye gukorwa ariko bitabangamiye ishoramari, akagaragaza ko Leta ziba zifite uburyo bwinshi zakoresha ku buryo abo bantu bashatse kuzana nk’umubare w’abakozi nubwo byaba bitari mu itegeko hari ubwo badashobora guhabwa ikemezo kuko hari n’ibyo baba bifuza ariko Abanyarwanda na bo bafitiye ubushobozi.

Ati: “Nk’urugero nta bwo numva ukuntu umunyamahanga wifuje gutanga serivisi z’umutekano akiyemeza kuzana abakozi agashyiramo n’umushoferi nyamara hari n’Abanyarwanda bakora ako kazi. Twabiganiriyeho natwe ariko tugashaka impungenge ntituzibone neza”.

Gen. Nyamvumba avuga ko impungenge ku makampani amwe y’abanyamahanga zitabura mu gihe zibaye abafatanyabikorwa ba Leta, kuko hari bamwe mu bashoramari bamutangarije ko hari aho bagiye bagwa mu bihombo bakamburwa uburenganzira bwabo mu bihugu bimwe bagiye bakoreramo muri Afurika.

Ati: “Si bwo bwa mbere bibaye kugira abafatanyabikorwa unakoze ubushakashatsi muri RDB ukareba, ariko kenshi n’iyo ugiye kubarambagiza usanga bahabwa imigabane mikeya kugira ngo batazazikoresha uko bidakwiye”.

ACP Mbonyumuvunyi J. Nepo ushinzwe gukurikirana ibigo by’abikorera bishinzwe gutanga serivisi z’umutekano, na we yongeraho ko mu mushinga w’iryo tegeko babanje kuvugana na RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere) na RCA (Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative) kubera ko mu Rwanda ibigo bishinzwe umutekano w’abigenga biri mu bice bibiri harimo amakoperative hamwe na kampani z’ubucuruzi.

Avuga ko mbere y’uko bahabwa ikemezo cyo gukora bizinesi babanza guhabwa uruhushya bahabwa n’urwego rw’umutekano, Polisi y’Igihugu, nyuma bagahabwa ibindi byangombwa bitangwa na RDB na RCA.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko igihe umushoramari yazanye amafaranga ye umuyobozi mukuru ataba umunyamahanga n’umuyobozi mukuru wungirije na we ngo abe umunyamahanga.

Ati: “Muri ba bantu bafata ibyemezo hari uwo u Rwanda rwibonamo kandi ari rwo rutoranya ari yo mpamvu rufite uburenganzira bwo kureba uwaruhagararira rwifuza. Mu mafaranga guhemba bazaba bafite ubudahangarwa ariko bakaba ntacyo bakora batari kugenzurwa n’ababishinzwe baba RNP, NSS na RDF”.

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Nteko Ishinga Amategeko Rwigamba Fidele, yashimye ibisobanuro bahawe kuko bigiye gufasha neza kwinjira mu mushinga w’itegeko nyirizina bahereye ku irangashingiro.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurirwa kampani z’abantu ku giti cyabo zitanga serivisi z’umutekano zigera kuri 17, hakaba n’izindi 32 ziri gusaba gutangira gukora harimo 7 z’inyamahanga.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years