Nsaziyinka Noah watoje Bugesera FC akayizamura mu kiciro cya mbere yitabye Imana azize impanuka

  • admin
  • 04/08/2019
  • Hashize 5 years

Uwahoze ari umutoza wa Bugesera FC wayizamuye mu cyiciro cya mbere ndetse akanatoza ikipe ya Groupe Scoraire ya Kabare mu karere ka Ngoma,Nsaziyinka Noah yitabye Imana azize impanuka ya moto.

Iyi mpanuka yahitanye umutoza Nsaziyinka wayifashije Bugesera FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2015,yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama ubwo yari avuye gutoza abana bato ba Bugesera FC bagombaga gukina umukino kuri iki Cyumweru, ubwo hari bube herekanwa abakinnyi bashya iyi kipe yaguze mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino 2019/20.

Impanuka yabereye hafi y’ahari ibagiro mu mujyi wa Nyamata. Yabaye ahagana saa sita z’amanywa.

Bugesera FC yabereye umutoza,ku rubuga rwayo rwa twiter niho yatangarije iyi mpanuka yateye urupfu rwe.

Iti ”Bugesera FC ibabajwe no kumenyesha urupfu rutunguranye rw’umutoza wayizamuye mu cyiciro cya mbere akaba yatozaga Academy ya Bugesere FC Nsaziyinka azize impanuka! Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye!”

Iyi mpanuka itwaye ubuzima bwa Noah ibaye mu gihe hateganyijwe kuri iki cyumweru umukino wa gishuti ugomba guhuza ikipe ya Bugesera FC na Gasogi United,gusa ngo ntabwo gahunda ziribuhinduke.

Umunyamabanga wa Bugesera FC, Karenzi Sam ejo kuwa Gatandatu yavuze guhanda ziri bukomeze ariko ngo harafatwa umwanya wo guha icyubahiro uyu mutoza.

Yagize ati ”Ejo gahunda zizakomeza ariko hazafatwa umwanya uhagije wo kumuha icyubahiro no gushaka uburyo yaherekezwa mu cyubahiro kimukwiye kuko yari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Bugesera.”

Uyu mutoza yafashije Bugesera FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2015, anayihesha igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ubwo yatsindaga Rwamagana City ibitego 2-0.

Umutoza Nsaziyinka wari ufite imyaka 50 y’amavuko atabarutse asize abana n’umugore.

Uyu mugabo usibye kuba yaratoje ikipe ya Bugesera FC akanayizamura mu kiciro cya mbere,yanatoje ikipe y’ikigo cya Groupe Scoraire ya Kabare mu karere ka Ngoma ndetse muri icyo gihe yayitozaga yanagize uruhare rukomeye mu gutanga inama mu ikipe ya Etoire de l’Est.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/08/2019
  • Hashize 5 years