Nkusi Arthur agiye guhagararira u Rwanda mu Iserukiramuco ryo gusetsa
- 13/07/2016
- Hashize 8 years
Mu minsi mike iri imbere Nkusi Arthur benshi bita RUTURA,Umunyarwenya akaba na kabuhariwe mu gusetsa hano mu Rwanda araba afashe rutema ikirere aho azajya guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco nye Afurika ryo gusetsa (Laugh Festival) riteganijwe kubera I Nairobi muri Kenya.
Iri serukiramuco ryo gusetsa rizaba ku ya 29 Nyakanga 2016 rizitabirwa n’ibindi byamamare muri uyu mukino wo gusetsa muri Afurika by’Umwihariko mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Salvador wo muri Uganda, Eddie kadi wo muri RDC, Daliso Chapondo, Ndamiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo,Cari Ncube wo muri Zimbabwe, na Churchill wo muri Kenya uzaba yakiriye aba bagenzi be.
Arthur Nkusi ni umwe mu banyarwenya bo mu Rwanda babikora nk’ababigize umwuga ndetse akaba amaze no kwagura imipaka aho agaragara mu bitaramo bitadukanye akorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Iki gitaramo Arthur azataramiramo abanyakenya kizaza gikurikirana n’icyo azakora hano mu Rwanda nacyo kizitabirwa n’umurwenya ukomeye wo muri Uganda Anne kansime na Alex Muhangi tkizaba ku wa 24 Nyakanga 2016 I Kigali.
Rutura umwaka ushize nabwo yataramiye abo muri Kenya arabashimisha ku rwego rwo hejuru/Phtoto:Archive
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw