Nkurunziza Gustave umuyobozi wa federasiyo ya volleyball n’uwari umubitsi bari mu maboko ya Police

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 7 years

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB, Nkurunziza Gustave, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku mugoroba w’ejo aho akekwaho icyaha cya ruswa.

Ni nyuma y’aho tariki ya 8 Gashyantare umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangarije ko umunyamabanga Nshingwabikorwa muri FRVB Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette bakekwaho icyaha cya rusa mu gucunga umutungo wa federasiyo cyane cyane mu bihe byo guteguraga amatora y’ubuyobozi bushya bwabo.

Tariki ya 9 Gashyantare, umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komite National Olempike Mukundiyukuri Jado na we yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa.

ACP Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda Yagize ati “Kugeza ubu iperereza rira cyakomeza ubu abari mu baboko ya Police bagera kuri bane aho bose bakekwaho icyaha cya ruswa cyane cyane mu bihe by’amatora y’ubuyobozi bushya”.

Amatora y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabaye tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka aho uwari usanzwe ayobora Nkurunziza Gustave ari we wongeye gutsindira aya amatora ndetse n’Uwera Jeannette yongera kuba umubitsi wa Federation.

Komite nshya yatowe

Ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FRVB: Nkurunziza Gustave.

Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius (wari umukandida umwe rukumbi).

Visi Perezida wa kabiri: Ribanje Jean Pierre.

Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert umukandida (wari umwe rukumbi)

Umwanya w’umubitsi: Uwera Jeannette wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Umugenzuzi w’imali: Umutesi Marie Jose na Imibereho Irene

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 7 years