Nizeyimana Jean de Dieu yafashwe n’abaturage ubwo yagenda mu maduka atandukanye atanga amafaranga ya miganano

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze uwitwa Nizeyimana Jean de Dieu w’imyaka 35 ukomoka mu kagari ka Kabumba,mu murenge wa Bugeshi muri Rubavu, akaba yarafatanywe amafaranga ibihumbi 71 by’amafaranga y’u Rwanda y’amakorano agizwe n’inoti 18 z’ibihumbi bibiri n’izindi 5 z’ibihumbi bitanu . Yafashwe ku manywa yo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2015.

Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Bugeshi, anyuranye, aho yaguraga ibikoresho bitandukanye hanyuma akishyura amafaranga y’amakorano ariko ntibyamuhira, kuko abaturage aribo bamwifatiye bakamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Bugeshi mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uyahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:” Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make ateza igihombo abantu, ibyo bikaba bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’abo yahawe ndetse n’iry’igihugu muri rusange, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya.” IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagiriye abaturage inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano.

IP Gasasira kandi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya mugabo afatwa maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse yanatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora. Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda. ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years