Niyihe mpamvu yatumye amoko y’Abanyarwanda yacyera azima ?

  • admin
  • 18/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuva hambere mu Rwanda habagaho amoko yaba y’umuryango mugari w’abantu cyangwa amoko y’inzu akomoka ku bantu babaye ibyamamare mu mateka y’u Rwanda ndetse n’ashingiye ku miterere y’imiryango mu bijyanye n’ubutunzi.

Amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu yari 19. Andi moko yabonekaga mu Rwanda yari ay’inzu aho umuntu yabyaraga, abamukomokaho bakamwitirirwa kugeza ku buzukuruza,ubuvivi n’ubuvivure, aho twavuga nk’Abahindiro bakomoka kuri Gahindiro.

Hari kandi n’ayakomokaga ku mibereho n’imiterere y’umuryango uyu n’uyu.Umuryango wiganjemo abantu b’abatunzi,bakawuha izina iri n’iri rizatinda rikavamo ubwoko(Abatutsi).Umuryango ukennye,cyangwa se wifashije gahoro,na wo bakawuha izina iri n’iri naryo rizatinda rikabyara ubwoko(Abahutu), bityo bityo, nk’uko umwanditsi yabyanditse mu gitabo yitwa ’Imizi y’u Rwanda’.

Amoko yariho mu Rwanda rwo hambere uko yari 19

1. Abanyiginya

2. Abega

3. Abatsobe

4. Abashambo

5. Abagesera b’Abazirankende

6. Abazigaba

7. Abasinga

8. Abacyaba

9. Abakono

10. Abaha

11. Abagesera b’Abahondogo

12. Ababanda

13. Abasyete

14. Abashingo

15. Abongera

16. Abatsibura

17. Abungura

18. Abashi

19. Abashigatwa

Uko Abakoloni baciyemo Abanyarwanda ibice bakabaha andi moko

Abakoloni bagera mu Rwanda basanze ayo moko uko ari 19 ariho, abana kandi ategeka nta kibazo gihari kijyanye no kwihishana.

Kugira ngo babashe kuyobora bifashishije politiki yo gucamo Abanyarwanda bice bahereye ku kuba ayo moko yari menshi ku buryo kuyacunga bigoranye, biga ubucakura bwo kurema andi make.

Bahise bafata ya moko yarangaga imiterere y’imiryango mu by’imibereho yabo ya buri munsi n’imiterere y’ubutunzi (Abahutu byavugaga abagaragu, Abatwa byavugaga insuzugurwa n’Abatutsi byavugaga Abatunzi barambanye ubupfura)noneho babihindura ubwoko busimbura bwa bundi 19.

Abari batunze inka nyinshi kandi bakomeye mu butegetsi, banafite igihagararo nk’icya gitegetsi, bafite n’amazuru maremare(barayapimaga) bagahita bafata ubwoko bw’ubututsi (bona n’ubwo izo nka yaba yarazihakiwe akiri umuhutu cyangwa se ari muremure), noneho abafite inka nkeya, cyangwa se bakiri mu bagaragu bataragira ubutunzi, mbese bacyiyubaka, baringaniye mu gihagararo (batari bagufi cyangwa se barebare), babaha ubwoko bw’ubuhutu (bona n’ubwo yabaga akomoka mu miryango ikomeye), abasigaye inyuma batazi iyo igihugu kiva n’iyo kigana; ba ntibindeba, abarenzamase bose n’abandi b’insuzugurwa babaha ubwoko bw’Ubutwa nk’uko na mbere mu bijyanye n’imibereho bitwaga.

Kugira ngo ibi byose bibe ihame abazungu bifashishije inyandiko nk’ihame ryo gutuma ikintu runaka kiramba ndetse kikamamara maze mu mwaka wa 1932 bashyiraho icyo bise ‘Ibuku’, izina ryari rifite inkomoko y’Icyongereza ‘Book’ bivuga ‘Igitabo’ bandikamo ayo moko atatu bari bamaze guhanga ku buryo buri muntu wese yakigendanaga ikaba yari Indangamuntu y’icyo gihe.

Ni uko amoko Abanyarwanda 19 bakomora ku Bakurambere yatangiye kuzima, ayahanzwe n’Abakoroni ajyanye n’ibyifuzo byabo byo kubafasha kuyobora u Rwanda aba ariyo yimakazwa.

Hari bamwe mu Bayobozi bo ku bwa Rudahigwa bagerageje kubirwanya, ariko Ababiligi babamerera nabi ngo baragandisha abaturage.

Ubwo Nturo wategekaga mu Kabagali, yashakaga kubyamagana, Rudahigwa yamuhaye impanuro agira ati “Nudatanga iyo buku ngo ukurikize n’amabwiriza yayo, abazungu bazagushahura. Kurikiza amabwiriza baguhaye ibyo urimo guharanira abana bacu nib o bazabigeraho.”

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2020
  • Hashize 4 years