Nishimiye cyane kugaruka i Kigali, Rayon Sports ni umuryango wanjye-Umunya-Brésil Roberto

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, yageze mu Rwanda avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 ni bwo yageze mu Rwanda, yakiranwa ibyishimo na bamwe mu bafana b’iyi kipe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Robertinho agiye kuyigarukamo nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo aho yayisigiye Igikombe cya Shampiyona iheruka icyo gihe.

Robertinho yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, ashimangira ko intego ari ukongera guhesha Rayon Sports ibikombe.

Ati: “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”

Abajijwe niba nyuma y’imyaka itanu, ashobora kongera guhesha Rayon Sports igikombe nk’uko yabikoze mu 2019, Robertinho yavuze ko bitoroha gusubiramo amateka nk’uko yabikoze mu Rwanda, muri Uganda no muri Tanzania aho yatwaye Shampiyona, ariko ashimangira ko byose biterwa no kugira ikipe nziza.

Ati: “Ikintu cya mbere tugomba kumva ubu ni ukubaka ikipe nziza, ni umwanya wo gushaka abakinnyi beza bakajya ku rwego rumwe kandi rwiza.”

Yakomeje agira ati: “Ndizera ko abafana ba Rayon Sports bazajya baza buri munsi ku myitozo, ku munsi w’umukino hamwe n’ibyiyumvo byabo ntigeze nibagirwa mu gihe cyashize ubwo twatsindaga APR igitego 1-0 kuri penaliti. Hano ni nko muri Brésil, abantu bafunga buri kimwe bakaza ku muhanda kwishima. Ni yo mpamvu Robertinho yemeye kugaruka kuko nkunda Kigali kandi kugira ngo ntware ibikombe.”

Robertinho nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania mu Ugushyingo. Andi makipe yatoje nyuma yo kuva mu Rwanda ni Gor Mahia FC yo muri Kenya na Vipers SC yo muri Uganda.

Azungirizwa na Sellami bakoranye igihe kirekire muri Tunisia no muri Simba SC, Ayabonga ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi na Mazimpaka André utoza Abanyezamu.

Mu kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25, Rayon Sports imaze gukina imikino ibiri ya gicuti aho yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu gihe yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 ku wa Gatatu.

Iyi kipe kandı izakirwa na Musanze FC ku wa 27 Nyakanga mbere yo gukina na Azam FC kuri ‘Rayon Day’ tariki ya 3 Kanama 2024 muri Sitade Amahoro

Umukino wa mbere w’irushanwa kuri Robertinho uzaba ari uw’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2024/25 ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Marines FC tariki ya 17 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2024
  • Hashize 5 months