NIRDA yemeza ko impamvu ibikomoka ku mbaho z’ibiti bihenda biterwa no kudakoresha neza imbaho

  • admin
  • 08/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda, NIRDA, kivuga ko igituma ibikoresho by’ibikomoka ku mbaho bihenda ari uko bamwe mu babitunganya batarabasha kumenya uburyo bwo kubyaza umusaruro ibisigara iyo bamaze gutunganya imbaho.

Ubundi ku kiguzi cy’urubaho haba harimo ko ruzakoreshwa rwose ntacyo bajugunye ngo nta mumaro gifite ariko iyo abakora mu bubaji bagize ibyo birengagiza biva ku rubaho bakabijugunya,ibyo bihita bigaragaza ko baranguye bahendwa Kandi mu by’ukuri n’ibyo bajugunye bishobora kubyazwa umusaruro hanyuma amafaranga avuyemo akiyongera ku yo bakuye ku rubaho ruzima ikiranguzo kikagabanuka.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga,avuga ko uko gutaka ko bagura imbaho bahenzwe, biterwa n’uko hari ibyo bakura kuri izo mbaho bakabijugunya kandi byatunganywa bikagira akamaro.

Ati“Usanga ibyo bisigazwa bajugunya ari byinshi kandi nyine bikaba ibyo bajugunya ariko mu bindi bihugu aho gutunganya imbaho bigeze kure,ibyo bajugunya bihita biba igikoresho kugira ngo wongere ukore ikindi kintu kigufitiye agaciro.

Nkuko mwabibonye mu bushakashatsi abatunganya ibisigazwa ntabwo bagera kuri 30%.Turifuza ko umubare uzamuka kuko hari byinshi bishobora gukomoka ku bisigazwa (wastes) by’imbaho.Turifuza ko muri iri rushanwa tuzazana inzobere zibafasha umwe ku wundi kugira ngo babone uko batunganya ibisigazwa bitewe n’ibyo bafite kuko ibyo bafite biratandukanye”.

Nubwo mu batunganya ibikomoka ku mbaho bazirangura hanze zibahenze bibwira ko izo mu Rwanda zidashoboye, abahanga bavuga ko urubaho rwo mu Rwanda ari rwiza muri Afurika yose.

Uwaturutse muri RDB yagize ati”Baratubwiye ngo timba yo mu Rwanda cyangwa n’urundi rubaho rwo mu Rwanda,ni rwiza cyane muri Afurika.Twari dufite imitekerereze ko iziva mu gihugu cy’abaturanyi arizo nziza ariko baratubwiye kandi sibo bonyine kuko hari n’undi uje gushora imari mu bukorikori mu by’ububaji,nawe yaraje akora isuzuma n’ibigo bimwe yahuye nabyo,yatubwiye ko imbaho zacu ari nziza”.

Kuri ubu NIRDA igaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho, ni ukuvuga imashini zihabwa ibyo zikora zikikoresha (Fully automated) muri aka kazi ari 1%, abakoresha imashini zisanzwe zikoreshwa n’abakozi ni 54%, na ho abakoresha imbaraga z’umubiri bakaba bagera kuri 45%.

Ni ku bw’iyo mpamvu NIRDA yateguye amarushanwa yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 7 kugeza 30 Ugushyingo 2019, aho abazatoranywa mu bahatanye, izabafasha kugura ibikoresho bigezweho ku nguzanyo biciye muri Banki Itsura Amajyambere (BRD) bazahabwa nta ngwate ndetse bayishyure nta nyungu.

Abarushanwa barimo inganda nto n’iziciriritse zimaze imyaka ine zikora kandi zemerewe gukora zinafite aho zikorera, zikaba zanditse no muri RDB.

JPEG - 156.7 kb
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga


Abitabiriye ibiganiro ndetse n’itangizwa ry’amarushanwa agamije guteza imbere inganda zikora ibikomoka ku biti

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/11/2019
  • Hashize 4 years