Niki ubwoko bw’Abanyamulenge buzibukira kuri Me Bukuru wa kundaga kubuvugira burimo kwicwa?

  • Richard Salongo
  • 03/06/2021
  • Hashize 4 years
Image

RIB yatangaje ko umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wa kundaga kuvugira ubwoko bwe bw’Abanyamurenge wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ko ari we wiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo ku wa Gatatu ibintu byatunguye benshi nanubu bamwe bakaba batariyumvisha impamvu umuntu nkuyu yakwiyahura akiyambura ubuzima .

Me Bukuru Ntwali yabaye umunyamakuru mu Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 5 , aza kubivamo ajya kwiga iby’amategeko, anabikoramo mu gihugu avukamo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yaje kugaruka mu Rwanda, akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko, aba bazwi nka ba avoka. Igihe cyarageze atangira kuvugira ubwoko akomokamo bw’Abanyamulenge, kuko nk’uko yabyisobanuriraga yavugaga ko buri kurimburwa buhoro buhoro, ndetse we ntiyatinyaga kuvuga ko bari gukorerwa Jenoside.

Me Bukuru ya kundaga kuvuga k’Ubuzima n’ Amateka by’Abanyamulenge yemeza ko ari birebire cyane, aho yagaragazaga ko bageze muri Congo mu kinyejana cya 17 mbere y’uko Abanyaburayi bigabanya Afurika binyuze mu nama yiswe iya Berlin, yabaye hagati ya Ugushyingo 1884 na Gashyantare 1885. Bibarwa ko icyo gihe Abanyamulenge bari bahamaze imyaka hafi 200. Yanemezaga ko magingo aya hari Abanye-Congo benshi bagifata Abanyamulenge nk’abanyamahanga, abanyarwanda by’umwihariko, ku buryo badakwiye kugira uburenganzira na buke ku butaka bwa Congo.

Me Ntwari ya kundaga kuvuga ko hari ibintu byakomeje kubakururira ibibazo mu ntambara zidashira, kugeza ku ifatwa nk’ikomeye kurusha izindi yatangiye mu 2017, ku buryo ngo hari n’abavuga ko Abanyamulenge barimo gukorerwa Jenoside. Akaba yaravugaga ko Hategerejwe ahazava igisubizo kuri ubu bwicanyi, kuko Abanyamulenge bahamya ko Leta ya Congo yabatereranye.

Me Bukuru ya kundaga kuvuga ko Ubwicanyi ku Banyamulenge atari ubwa none

Me Bukuru Ntwari, ni umunyamulenge ukomoka mu Minembwe, ariko kubera ubugizi bwa nabi bwibasiye ako gace yaragahunze. Yari i umuyobozi w’umuryango uharanira amahoro, iterambere n’umurimo muri Kivu y’Amajyepfo.

Yakundaga kuvuga ko ubwicanyi bukorerwa abanyamulenge bwatangiye mu 1964, buza gukara mu 1966 ubwo amoko aturanye n’Abanyamulenge yabicagamo benshi nk’uko ubu bimeze, abanyaga inka nyinshi, uretse ko bwo inzu zitatwikwaga.

Icyo gihe yagize Ati “Ni ibikorwa bikomeje kwibasira Abanyamulenge kuko nibo bica, nibo banyaga bakagenda bagasubirayo, bakajya kugurisha za nka (banyaze), hanyuma bakongera bakagaruka bakica, bakongera bagasubiraho, ni ibyo barimo kuva mu 2017.”

Me Bukuru yavugaga ko ku wa 7 Gicurasi 2017 ari bwo aba Mai-Mai benshi bavuye mu bice bya Lemera, Itombwe, Swima, Uvira, Sange, Lurenge n’ahandi, mu buryo bukomeye noneho batangira kwica abantu, banyaga ina zabo banatwika inzu.

Me Bukuru icyo gihe yagize Ati “Ni uko intambara twebwe twita Jenoside, yatangiye. Abanyamulenge nabo ni abantu bamenyereye kwirwanaho, intambara bazimazemo igihe kirenga imyaka 200, intambara iza ku buryo budasanzwe, kumbe harimo Abarundi ba RED Tabara bayobowe na Alexis Sinduhije, ba FNL Parpehutu bayobowe na Gen Nzabampema, barimo FOREBU ya Godefroid Niyombare, batwika inzu.”

Ubwo bwicanyi bwarakomeje, mu mwaka wa 2018 bugera mu bice bya Kamombo na Bijombo, mu 2019 bigera muri Minembwe rwagati.

Yakomeje ati “Mu 2019 nari mu Minembwe, tugira gutya tubona abantu batangiye kwica muri Lurenge noneho baje mu Minembwe hagati, bishe umwana w’umwungeri w’inka w’umunyamulenge, ibintu biba ibindi bindi, bakora ubwicanyi butarigera bubaho, banyaga inka. Umunyamulenge kumukuraho inka cyangwa kumumaraho inka ni urundi rupfu, baratwika, barica, bakongera bakica.”

“Insisiro zirenga 200 zimaze gutwikwa, hamaze kugenda inka hafi ibihumbi 70, no mu minsi ishize, ku wa Gatanu bajyanye izindi nyinshi, bica abantu, bamaze kurenga 200, abakomeretse ni amagana menshi, baratwika n’ahantu abantu bahungiye bakahatwika. Niyo mpamvu tuvuga ko Abanyamulenge barimo gukorerwa Jenoside, kandi imiryango yose yadutereranye. ”

Me Bukuru yavugaga ko uretse Perezida Félix Tshisekedi uheruka kuvuga ko ubwenegihugu bwa Congo budakwiye gushidikanywa ku Banyamulenge, Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga nta kintu iravuga, kimwe na Guverineri w’Inyara ya Kivu y’Amajyepfo.

Icyo gihe yagize Ati “Rero tugahamya ko twatereranywe, ko Abanyamulenge batereranywe, barimo gukorerwa Jenoside yeruye. Aho mu Minembwe kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize ubu harundiye impunzi zirenga ibihumbi 100, bugarijwe n’iyo mitwe ya RED Tabara, ku buryo dutekereza ko umunsi umwe ari ukugira ngo bazabatsembe.”

Abo ngo ni abahahungiye baturutse mu bice byatangiriyemo ibitero ahitwa Bijombo, Kamombo, Mibunda n’ahandi, n’inka zirimo gupfana nabo zidafite aho ziragirwa.

Uyu mugabo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yagiye kubera ko “abaturage barimo gupfa iwacu, ibintu tutakwihanganira kuko ntabwo twarebera abantu bapfa ngo bashire ngo tuzabone kugira icyo dukora. Niba turi muri leta, tuyirimo kubera ko tugira ababyeyi, tugira iwacu. Ababyeyi bacu batagihari n’iwacu barashize, ubwo twaba dukora iki, ko twize igisirikare kugira ngo turengere abaturage n’ibyabo, bakaba batarimo barengerwa?”

Yakomeje ati “Twahisemo kuza kubabarana n’abaturage, kuza gufatanya na bo kugira ngo dushakane amahoro yabo kuko abari bayashinzwe ntacyo bakoze bararebereye.”

Ni urugamba avuga ko bazarwana “kugeza ku mutongi wa nyuma w’amaraso”, “kugeza tugaruye uburenganzira bw’abaturage.”

Mu minsi ishize byanavuzwe ko undi musirikare mukuru Colonel Aaron Nyamushebwa w’umunyamulenge na we yatorotse, ariko ayo makuru aza guhakanwa kugeza no kuri nyir’ubwite.

Me Bukuru Ntwari avuga ko “kuva muri Kivu y’Amajyepfo mu Tulambo, Mibunda, ahantu Mai Mai yanatwitse, Mai Mai yasenye, yanyaze inka, n’aho ari muri Congo Central, ahantu mu bilometero byinshi hafi 3000, [kuvuga ko yatorotse] noneho byanamuteza n’akaga gakomeye mu bantu bari kumwe, uretse ko ari mu gisirikare cy’igihugu bamubumbatira.”

Yakomeje ati “Uretse ko yabibeshyuje, ariko ni inkuru zaremereye ubwoko bw’Abanyamulenge cyane.”

Me Bukuru Ntwari yari mu Minembwe ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwafataga indi ntera mu mwaka ushize

  • Richard Salongo
  • 03/06/2021
  • Hashize 4 years