Nigeria:Perezida Kagame yahamagariye abatuye umugabane wa Afurika kwiremamo umuco wo kwikorera

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yahamagariye abatuye umugabane wa Afurika kwiremamo umuco wo kwikorera, bagatana n’ingeso yo kubeshwaho n’imfashanyo n’amahirwe batavunikiye.

Yavuze ko niba Afurika ishaka gutera imbere, ibihugu biyigize bigomba kuremera abaturage babyo amahirwe yo kwikorera, bikabafasha kwigira.

Ni ijambo yageneye abitabiriye inama ya 56 y’Ihuriro ry’Abanyamategeko ryo muri Nigeria yabereye mu mujyi wa Port Harcourt ku wa Mbere. Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize u Rwanda iheruheru, ubuyobozi butigeze bucika intege, ahubwo ko bwakoranyije abaturage bagahita batangira kubaka igihugu bundi bushya.

Yasabye ibihugu bya Afurika kurebera ku Rwanda, kuko muri 2020 abaturage barwo bazaba batacyambara imyenda ya caguwa.

Ati” Nta caguwa izaba ikirangwa mu Rwanda muri 2020. Kubera iki se Abanyanijeriya bo bakwiye kwambara caguwa? Ni cyo gihe ngo duhindure Afurika. Nitutabikora Abanyaburayi sibo bazabidukorera. Ntibashobora guhindura Afurika.”

Umukuru w’Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Nigeria, Augustine Alegeh nawe yasobanuye ko ubukungu bw’igihugu cyabo bukomeje kumanuka bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose ngo bishakemo ibisubizo.

Ati” Ni igihe cyo kwibaza ibibazo. Niba ubukungu bwacu bukomeje kumanuka, tuzakomeza kwita igihugu kigenga? Dukwiye gukurikiranira ibi bibazo tukabishakira umuti.”

The Guardian (ng) ivuga ko abanyamategeko bo muri Nigeria banagarutse ku kibazo kibakomereye ubwabo, cy’ingeso yo kwakira ruswa, bavuga ko bakwiye kwicarana na guverinoma ya Perezida Muhamadu Buhari bakareba uko barandurira mu mizi ruswa yabamunze n’igihugu cyabo muri rusange.

Ihuriro ry’Abanyamategeko bo muri Nigeria rimaze imyaka isaga 100 rishinzwe, rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’imiyoborere myiza muri Nigeria.

Iri huriro rifite umwanya w’indorerezi mu Kanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika gashinzwe Uburenganzira bwa muntu.


Abanyamategeko bo muri Nigeria biyemeje gutanga umusanzu ngo igihugu cyabo gitere imbere

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years