Nigeria:Mu myigaragambyo y’Abashia abagera kuri 13 bahasize ubuzima barimo umupolisi n’umunyamakuru

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years

Umwuka mubi mu murwa mukuru Abuja muri Nigeria aho itsinda ry’abayisilamu b’abashiya bakoze imyigaragambyo yo gusaba ko abayobozi babo Sheikh Ibrahim El Zakzaky arekurwa aho amaze imyaka ine muri gereza guhera mu 2015.

Iryo tsinda ryavuze ko riri gusaba abayobozi kureka umuyobozi wabo agahabwa imiti dore ko bavuga ko arwariye muri gereza.

Anietie Ewang umushakashatsi ku burenganzira bwa muntu yavuze ko polisi yakoresheje amasasu kugira ngo batatanye abo bigaragambyaga igikorwa yabonye ko kitemewe n’amategeko.

Ati”Polisi ya Nigeria yagaragaye ikoresha amasasu ubwo yarwanyaga itsinda ry’abashiya bigaragambyaga ibyo rero ntbwo byemewe n’amategeko“.

Akomeza agira ati“Ubuyobozi bugomba guhagarika ihohotera ry’abwo mu guhagarika ihuriro ry’abayisialamu b’abashiya bari kwigaragambya muri Nigeriakandi bagakora iperereza ku ikoreshwa ry’imbaraga z’umurenge zirigukoreshwa na polisi”.

Muri iyo myigaragambyo,abagera kuri 13 bahasize ubuzima barimo abigaragambya 11,umunyamakuru umwe ndetse n’umupolisi umwe nk’uko ababibonye babitangaje ndetse n’abayobozi.

Abigaragambya batangiye tariki 22 Nyakanga saa 12:30 ku isaha y’Abuja aho ibihumbi by’abigaragambya bakoze urugendo mu muhanda bagana ku bunyamabanga bwa guverinema kwerekana uburemere bw’igikorwa cyabo.Bageze kuri minisiteri y’ububanyinamahanga,polisi ya Nigeria yabamishemo urufaya rw’amasasu n’ibyuka biryana mu maso.

Tariki 12 Ukuboza 2015,ingabo za Nigeria zakoresheje zakoresheje imbaraga z’umurengera mu gutatanya abigaragambyaga mu gace ka Zaria muri Leta ya Kaduna iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.Abo bigaragambya ngo bari bafunze inzira y’umuyobozi w’ingabo.

Icyo gihe mu minsi itatu igikorwa cyamaze,ngo ingabo zishe abanyamuryango b’iryo tsinda bagera kuri 347 bata muri yombi amagana y’abandi barimo n’umuyobozi waryo El Zakzaky n’umugore we Ibraheemat.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years