Nigeria:abagera kuri 50 bamaze gupfa

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mu gihugu cya Nigeria polisi itangaza abantu bagera kuri 50 bapfuye bazira igitero cya bombe umwiyahuzi yateye mu gace ka Mubi.

Umuvugizi w’igipolisi cya Nigeria avuga ko abantu 50 bapfuye n’aho abandi benshi bagakomereka,mu gihe umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu ku musigiti mu masengesho ya mugitondo.

Abantu bakomeza kuvuga ko babonye imibiri y’abantu yatandukanye,kubera ubukana bw’icyo gisasu.

Mubi ni agace ko mu ntara ya Adamawa, aho abarwanyi bafite amatwara y’idini ya Islamu Boko Haram bakorera.Bbc itangaza ko ibi bitero bigomeje kuba byinshi nyuma y’aho igisirikare gifatiye akarere kagenzurwa na boko haram.

Ibikorwa by’ubwiyahuzi bya Boko Haram bimaze imyaka umunani mu duce tunyuranye tw’igihugu cya Nigeria ,aho abatari bake bamaze kuhasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years