Niger: Perezida Issouffou yashimiye Kagame ahita anavuga ko azitabira irahira rye

  • admin
  • 13/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abinyujije kuri Twitter mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Niger, Issouffou yashimiye Kagame kubw’intsinzi, we ahita anavuga ko azitabira irahira rye.

Yagize ati “Nanone nshimiye umuvandimwe Paul Kagame kubw’intsinzi ye nziza. Nemeje ko nzaba ndi mu irahira ritaha.”

Perezida Kagame yahise ashimira Issouffou anamuha ikaze ati “Urakoze muvandimwe Issoufou Mahamadou. Uhawe ikaze i Kigali.”

Issoufou w’imyaka 66 aheruka mu Rwanda muri Gicurasi ubwo yitabiraga inama ya Transform Africa.

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rivuga ko Perezida watowe arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Komisiyo y’amatora yatangaje bidasubirwaho ko Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 na 4 Kanama ku majwi 98 .8 %

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/08/2017
  • Hashize 7 years