Nicolas zarkozy yatangiye guhatwa ibibazo k’unkunga Kadaffi yamuteye yiyamamarize kuba Perezida

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years

Mu masaha agera kuri 48 biteganyijwe ko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, ari buhatwe ibibazo na Polisi ku birego akekwaho by’uko Libya yaba yaramuhaye akayabo k’amafaranga kangana na miliyoni 50 z’amayero yifashishije mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu 2007.


Nk’uko ikinyamakuru le Monde kibitangaza ni uko ari incuro yambere uyu mugabo yatangira kubazwa bigendanye n’iperereza ricukumbura ryakozwe n’ubutabera bw’u Bufaransa guhera Mu 2013 ko Sarkozy yaba yarahawe amafaranga n’uwari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, mu bikorwa byo kwiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007, amatora yaje no kubonamo intsinzi.

Ibi by’ubufatanye mu matora byemejwe na Nyakwigendera wahoze ari Perezida wa Libya Muammar Gaddafi atari yapfa aho mu ijambo rito ryabitswe na Televiziyo France3 asobanura ko ariwe yatumye Sarkozy aba Perezida.

Muammar Gaddafi yagize ati”Ninjye watumye aba Perezida[Nicolas Sarkozy]”.


Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwego rw’Ubutabera bw’u Bufaransa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ ko Sarkozy yitabye inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabili ariko umunyamategeko we atabashije kugira icyo abivugaho.


nicolas sarkozy ari guhatwa ibibazo ku mafaranga gaddafi yamuhaye yiyamamaza


Uretse Sarkozy hari n’undi wahoze ari Minisitiri mu Bufaransa akaba n’inshuti ye ya hafi, Brice Hortefeux, nawe uri guhatwa ibibazo na Polisi kuri icyo kirego.

Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva kuri iyo manda bivugwa ko yatewe inkunga na Muammar Gaddafi mu 2007 kugera mu 2012, ahakana yivuye inyuma ko nta faranga na rimwe yigeze ahabwa.

Muri Mutarama, Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi kandi umunyemari w’Umufaransa witwa Alexandre Djouhri nawe ukekwaho kugira uruhare mu itangwa ry’ayo mafaranga Sarkozy ari kubazwa.

Mu 2016 hari undi mucuruzi witwa Ziad Takieddine wakozweho iperereza cyane, yiyemereye ko yashyikirije Sarkozy miliyoni eshanu z’ama-euro zatanzwe na Perezida Gaddafi, aho yakoze ingendo eshatu hagati ya Tripoli na Paris atwaye miliyoni ziri hagati ya 1.5 n’ebyiri z’amayero.

Sarkozy kandi anakurikiranyweho ikindi kirego kijyanye n’amafaranga yakoreshejwe mu matora yo mu 2012, ubwo yongeraga kwiyamamaza agatsindwa na François Hollande wamusimbuye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years