Nicki Minaj yaretse igitaramo cyo muri Arabia Saoudite
- 10/07/2019
- Hashize 5 years
Umuhanzi ukora injyana ya Rap, Nicki Minaj, yahagaritse kuzacurangira muri Arabia Saoudite mu iserukiramuco yari yatumiwemo mu cyumweru gitaha.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe bavuga ko atari akwiye kuririmbira mu gihugu gikomeye ku mico yacyo ya cyera ’ihabanye’ n’ibyo uyu mukobwa aririmba n’imyifatire ye.
Nicki Minaj yatangaje ko yahagaritse kujya kuririmbira muri iki gihugu kuko ’ashyigikiye uburenganzira bw’abagore ndetse n’ubw’abantu b’imigirire mpuzabitsina itandukanye’ (LGBT).
Ubutegetsi bwa Arabia Saoudite bushinjwa uruhare mu kwica umuyamakuru wari mu buhungiro Jamal Khashoggi mu kwezi kwa cumi umwaka ushize i Istanbul.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ubwami bw’iki gihugu bwaburanishije abagore 10 baharanira uburenganzira bw’abagore.
Nicki Minaj yasohoye itangazo avuga ko ’nyuma yo gutekereza yitonze yafashe umwanzuro ko atazajya mu iseruiramuco rizabera Jeddah’.
Ati:“Nyuma yo kwihugura nkamenya ibintu bimwe, ndumva ari ingenzi kuri njyewe gushyigikira uburenganzira bw’abagore, aba LGBT ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.“
Kuwa gatanu, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu rikorera muri Amerika ryandikiye Nicki Minaj rimusaba kureka ikwitabira iserukiramuco muri Arabia Saoudite.
Ryamusabaga ’kwanga amafaranga y’ubutegetsi bwaho’ ahubwo akabusaba kurekura abagore bafungiye guharanira uburenganzira bwabo.
Mu cyumweru gishize abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bari bagaragaje ko batishimiye ko Minaj ajya gutaramira muri iki gihugu.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Mariah Carey yanze kumva ubusabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu akora igitaramo yari afite muri iki gihugu.
Umuhanzi Nelly nawe yanenzwe cyane ku gitaramo ’cy’abagabo gusa’ yahakoze mu kwezi kwa 12.
MUHABURA.RW