Nibande bivuganye Patrice Lumumba wari Minisitiri w’Intebe wa DRC

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Uwari Minisitiri w’Intebe wa DRC Patrice Lumumba, yabanje gutotezwa mbere yo kwicwa Amazina y’Ababiligi icumi bashinjwa urupfu rw’uwahoze ari

Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: DRC) Patrice Lumumba wishwe kuwa 17 Mutarama 1961, yamenyekanye. Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Xhinua, mu Kuboza, urukiko mpamyabyaha rw’i Bruxelles rwari rwatangaje ko icyaha cyo kwica Patrice Lumumba cyahanwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara.

Igitangaje ni uko amazina yashyizwe ahagaragara y’Ababiligi bamwishe yiganjemo abahoze ari abayobozi bakuru, muri bo ariko batatu bakaba batakiriho. Aba barimo Etienne Davignon wari intumwa ya Leta y’Ububiligi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, uwari ushinzwe inama y’umutekano muri Katanga witwa Charles Huyghé.

Muri uru rutonde kandi harimo abari abasilikare bakuru nk’uwari wungirije ingabo akaba n’umusilikare mukuru muri Katanga, Claude Grandelet. Batatu batakiriho, barimo uwahoze ahagarariye polisi mu Karere ka Tshombe Second Lieutenant Roger Leva, umucamanza wari ushinzwe ibibazo bya Afurika Fernand Vervier ndetse n’umusilikare mukuru Armand Verdickt, bose bagiye bapfa hagati ya 2011 na

2012.

Aba Babiligi bashyizwe ahabona mu gihe abana ba nyakwigendera Patrice Lumumba, guhera muri 2011 bagiye bashinja bamwe mu bayobozi b’iki gihugu kugira uruhare mu rupfu rwa se kugeza ubu ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, aho yafatanyije n’abandi bazwi ku Mugabane wa

Afurika nka Kenyatta wo muri Kenya, Kwame Nkrumah wo muri Ghana, Léopold Sédar Senghor muri Sénégal ndetse na Félix Houphouët-Boigny waharaniye ubwigenge muri Côte d’Ivoire. Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe kugezan muri Nzeri 1960, aho yagiye yitandukanya cyane n’ubuyobozi bw’abakoloni bwariho icyo gihe. Nyuma yo guhirika Lumumba no gufata ubutegetsi kwa Koloneri

Mobutu mu Mujyi wa Kinshasa, mu Kwakira 1960 Patrice

Lumumba yarafashwe, muri Mutarama 1961 yoherezwa i Katanga aho yaje kwicwa ku kagambane. Komisiyo yashinzwe gukora iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi mu mwaka wa 2001, yari yemeye uruhare rw’Ububiligi mu rupfu rw’uyu mwirabura, aho Guverinoma y’i Bruxelles yari yanabisabiye imbabazi.

Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years