Niba ushakira abana bawe intsinzi, haranira kugera ku ntsinzi ubwawe-Jeannette Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

“Niba ushakira abana bawe intsinzi, haranira kugera ku ntsinzi ubwawe. Bereke uko kugera ku byo wifuza mu by’ukuri bimera.”

Madamu Jeannette Kagame yabikomojeho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera u Rwanda ahuza urubyiruko ruri mu Nzego z’ubuyobozi yabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 13 Kanama.

Ayo masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abo mu madini n’Imiryango ishingiye ku myemerere, abo mu Nzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi bahagarariye Inzego zitandukanye bakabakaba 400.

Jeannette Kagame yashishikarije abagore n’abagabo kugira uruhare rungana mu nshingano zo kurera abana babo, ndetse bakirinda guhatira abana babo gufata inzira y’amahitamo batekereza ko ari yo yababera ahubwo bagahitamo kubabera urugero rwiza bashobora kwigiraho.

Yakomeje avuga ko bakwiye kwibaza iteka ku cyaba umusaruro mu gihe ababyeyi bahisemo gukora ibintu mu buryo butandukanye n’uko basanzwe babikoramo.

Ati: “Dukura imbaraga mu bunararibonye bwuje ukuri, burimo gukomera bwa buri wese unyura mu buzima bwo kurera, ntibisaba kuba hari igitabo gisobanura uko barera.”

Yakomoje ku ngaruka zo kubura kw’ababyeyi mu buzima bw’abana babo, aboneraho kubaza ati: “Byagenda gute abagore n’abagabo bahisemo ko akabari, imihanda n’ingo z’abandi  ifata igihe cyabo bakabirutisha abana babategerejeho kuyoborwa n’urukundo kugira ngo bakurane amagara mazima?”

Yagaragaje uburyo Isi yahinduka mbi cyane mu gihe yaba yiganjemo imyitwarire yangiza, agahinda gakabije, kutigirira icyizere, ihungabana n’ibindi bibazo bijyana na ryo bishingira ku kuba umubyeyi ataboneka mu rugo.

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi twamaganye Isi nk’iyo binyuze mu Isengesho kandi dukurikiza indangagaciro n’amahitamo by’Igihugu cyacu, ari na ko twongera ubumenyi mu bijyanye no kurera.”

Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko kizira guhatira abana gukora byo batekereza ko ari yo mahitamo meza, abubwo abibutsa ko bakwiye kuba imbaraga zibasunikira ku byiza bijyanye n’amahitamo yabo.

Ayo masengesho yabereyemo n’ibiganiro byagarutse ku makosa anyuranye ababyeyi bakora, arimo guhora bahuze abana babo bakababura kandi bagomba kuba itara rimurikira urugendo rw’ubuzima bwabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) Ivan Twagirageshema, yavuze ko ababyeyi bafite inshingano nyinshi mu birebana no kurera hamwe no kubaka abana babo bakiri bato kuko ari ko kabando k’iminsi bicumba bageze mu zabukuru.

Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Imigani 22:6 hagira hati: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”

Iryo somo n‘andi boneka mu Migani 29:15 no muri Zaburi 127:4-5, yayashingiyeho yihanangiriza ababyeyi kutiringira gusa kwishyura amafaranga y’ishuri no kugaburira abana babo, ahubwo abashishikariza  kubapfunyikira impamba y’ubuzima idashobora kwigishwa mu mashuri.

Amasengesho yo gusengera Igihugu yatangijwe mu mwaka wa 1995 aho abayobozi bahura mu bihe bitandukanye bagasenga basaba ko Igihugu kiyoborwa mu ndangagaciro z’Imana ndetse n’izishingiye ku muco nyarwanda.

Hari n’amasengesho ngarukamwaka akorwa ku rwego rw’Igihugu aho abayobozi bahura bashimira Imana ibyagezweho mu mwaka wose kandi bakanasabira undi mwaka batangiye ngo bazakomeze kuyovoborwa na yo mu byemezo bafata byose bigamije guteza imbere abaturage Imana yaremye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months