Niba Abagande batifuza kuba inshuti natwe nta kibazo,bazabeho ukwabo natwe tubeho ukwacu-Nduhungirehe

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier , yatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yababwiye ibintu 3 bifuza ku mubano w’u Rwanda na Uganda aho rwifuza kuba inshuti ya Uganda ariko yakibeshya igahungabanya umutekano warwo bazayitegura.

Ibi Amb.Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Radio Flash mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019, aho yagarutse ku bintu bitatu Perezida Kagame yababwiye bari mu mwihero w’abayobozi wabereye mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Nduhungirehe yavuze ko muri ibyo bintu bitatu birimo n’icy’uko u Rwanda rwifuza kuba inshuti na Uganda.Yaba itabishaka buri gihugu kigaca ukwacyo ariko yashaka no guhungabanya umutekano w’u Rwanda,narwo rukaba rwakwitegura ku buryo bufatika.

Ati “Ibintu twarabisobanuye ndetse na Perezida Kagame yabigarutseho mu mwiherero.Twebwe icyo twifuza n’ukuba inshuti na Uganda kuko Abagande bari mu miryango yacu twarabanye turahahirana.

Icya kabiri,niba Abagande batifuza kuba inshuti natwe nta kibazo,bazabeho ukwabo natwe tubeho ukwacu buri muntu akomeze ubuzima bwe.

Icya gatatu,niba abayobozi ba Uganda bavuga ko batwanga bifuza guhungabanya umutekano wacu,twebwe tuzabitegura.Ntawe tuzendereza ariko tuzabitegura.

Perezida yarangije umwiherero avuga ati “Abanyarwanda baryame basinzire kuko u Rwanda rurarinzwe.Twebwe tuzongera ubushobozi bwacu turinde umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda.”

Nduhungirehe yavuze kandi ko nta muhuza u Rwanda rukeneye kugira ngo abahuze na Uganda, ahubwo ikwiriye kuva ku izima igacyemura ibibazo 3 bayishinja birimo gutoteza abanyarwanda bajyayo n’ababayo,gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda iyobowe na RNC ndetse no kubangamira abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera muri Uganda.

Gusa kimwe muri ibi bibazo kandi kinakomeye Uganda igomba gucyemura cy’uko ikorana na RNC,Uganda ikigiraho nyoninyinshi ikagaragaza ko idakora n’uyu mutwe.Kandi tariki ya 01 Werurwe 2019, ukuriye ububanyi n’amahanga muri RNC Charlotte Mukankusi yari i Kampala, maze agahura na Perezida Museveni.

Ikingenzi cyagenzaga uyu Mukankusi muri Uganda, ngo kwari ukongera imbaraga mu mugambi uhuje Uganda na RNC, n’ubwo bari mu bihe bigoranye ndetse anasaba Perezida Museveni gusibanganya ibimenyetso mu muryango w’abibumbye (UN) yitandukanya na raporo y’impuguke yashyizwe ahagaragara tariki 31 Ukuboza 2018, yerekana neza uburyo Guverinoma ya Museveni ikorana bya hafi na RNC.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years