Ni umwanya mwiza wo guhanahana ubunararibonye hagati y’ abofisiye bakuru- Minisitiri Busingye

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku cyicaro gikuru cya Polisi hatangijwe inama ngarukamwaka yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera igenewe abofisiye bakuru ba Polisi baturuka mu bihugu 08 bya Afurika bagize mu kiciro cya 06 cy’amasomo abera mu ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze. RNPSymposium

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ” Kwimakaza umutekano ushingiye ku mibereho myiza hagamijwe amahoro n’iterambere rirambye”

Minisitiri Busingye Johns na Minisitiri Kabarebe James bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP EK Gasana n’Umuyobozi w’ishuli rikuru rya Polisi CP Namuhoranye bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera.

Minisitiri BusingyeJohns yagize ati ’’ Ni umwanya mwiza wo guhanahana ubunararibonye hagati y’ abofisiye bakuru n’ impuguke n’abashakashatsi ku mahoro n’umutekano, iterambere n’ubutabera ku buryo Afurika yagera ku iterambere rirambye yifuza’’.

Bamwe mu baganiriye n’Itangazamakuru bavuga ko uburyo busanzwe bwo gucunga umutekano nta musaruro bugitanga, bashingiye ku kuba ahenshi muri Afurika higanje ibyaha bya ruswa, ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CG Felix Namuhoranye avuga ko abapolisi bakuru b’ibihugu by’Afurika baza mu Rwanda buri mwaka kwiga uburyo bushya bashobora kurinda umutekano mu bihugu byabo.

Yagize ati “Ntabwo umutekano w’iki gihe ugomba kuba ubonwa nk’uko byari bisanzwe. Ku ruhande rwacu, ntabwo inzego z’umutekano zikifungirana mu bigo, ahubwo zibana n’abaturage.”

Polisi y’u Rwanda igaragaza ibikorwa ngarukamwaka byo gufasha no kwigisha abaturage biba mu gihe cyiswe ’Police Week’, ndetse n’uburyo bwiswe Community Policing bwo gufatanya n’abaturage kurinda umutekano.

Bamwe mu bapolisi b’ibindi bihugu bavuga ko bataramenya ubu buryo, n’ubwo ngo bateye intambwe yo kongera abantu bagomba kurindirwa umutekano, batari abategetsi n’ibigo bya Leta gusa.

Umwe mu bakuru ba Polisi ya Tanzania witwa ACP Hamisi Hamad, agira ati “Inzego z’igisirikare na Polisi zarindaga abategetsi n’ibigo bya Leta gusa, ariko ubu abaturage nibo twahaye umwihariko”.

Ibiganiro byahuje aba bashinzwe umutekano ba bimwe mu bihugu by’Afurika n’Abayobozi bakuru mu Rwanda, byatangijwe na Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Ministiri Busingye avuga ko Afurika itabuze abantu, ibintu cyangwa uburyo bwo kwicungira umutekano, ariko ko ikibazo ari ukudashora amafaranga n’imbaraga zihagije mu kwicungira umutekano.

Yunganiwe na Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe uvuga ko Abapolisi n’Abasirikare b’ibihugu bya Afurika basabwa gufatanya n’abaturage n’izindi nzego, kugira ngo bagere ku ntego yo kurinda umutekano mu buryo buhagije.

Abapolisi bakuru bazamara umwaka mu Rwanda biga uburyo bushya bwo

kurinda umutekano, baje baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Namibia, Ghana na Gambia.

JPEG - 61.1 kb
Ku cyicaro gikuru cya Polisi hatangizwa inama ngarukamwaka yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera igenewe abofisiye bakuru ba Polisi baturuka mu bihugu 08




Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years