Ni ubwa mbere ngeze mu gihugu cya kure – Perezida Jin Ping

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ari igihamya cy’ibishoboka hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no mu mubano hagati yabwo na Afurika muri rusange.

Yabitangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano agera kuri 15 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, amasezerano yasinyiwe imbere ya Perezida Kagame ndetse na Perezida Xi Jinping uri gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati” Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”

Perezida Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye.

Ati” Ni ubwa mbere ngeze mu bihugu bya kure nyuma y’uko nongeye gutorerwa kuyobora u Bushinwa, nkaba nejejwe cyane no kugera mu Rwanda. Ndashimira cyane Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere.”

Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ubushinwa n’u Rwanda harimo arebana n’imishinga ibiri yo guteza imbere ubukungu.

rwego rw’ubucurizi, ikoranabuhanga, uburezi na siyansi n’andi.

Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’aya masezerano, ryivugira ubwaryo mu buryo bwo kugaragaza ibishoboka hagati y’ibihugu byombi ndetse no hagati y’u Bushinwa n’umugabane wa Afurika.

Xinping mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku ntambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko rwanjye rwa mbere hanze y’igihugu kuva nakongera gutorwa nka Perezida w’u Bushinwa. U Rwanda ni ahantu h’ingenzi muri uru ruzinduko. Ni ku nshuro ya mbere kandi Perezida w’u Bushinwa asuye u Rwanda.

Muri uru ruzinduko nabonye igihugu kiri ku murongo kandi kiri gutera intambwe nziza mu iterambere, igihugu gitekanye aho n’abaturage bacyo babayeho bishimye.”

Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa no gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko we na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse baganiriye ku nama y’abakuru b’ibihugu ihuza Afurika n’u Bushinwa n’izindi ngingo zifitiye inyungu impande zombi.

Ati “Twumvikanye ibintu byinshi ndetse n’ubu twembi twakurikiye umuhango w’isinywa ry’inyandiko nyinshi z’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu, ubufatanye mu ikoranabuhanga, guteza imbere imibereho ya muntu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibikorwaremezo, ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga, gutwara abantu mu ndege ndetse n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.”

Perezida Xinping yavuze ko we na Kagame barebeye hamwe izindi ngeri zirimo amahirwe ari mu bikorwa by’iterambere hagati y’impande zombi aho bizakomeza kubaka icyizere gishingiye kuri politiki no gushyigikirana mu bifitiye inyungu impande zombi.

Ministeri z’ubucuruzi ku mpande zombi nazo zashyize umukono ku masezerano abiri:

arimo ay’ ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari n’ayo gutangiza ubufatanye mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. E-Commerce.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere.

Abarebwa n’ubutabera nabo bashyize umukono ku masezerano arebana no gushyigikira urwego rw’ubutabera.

Mu rwego rw’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abakozi, RDB n’ikigo cyo mu bushinwa gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu iterambere nabyo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri izo nzego.

Hari n’andi masezerano y’ubufatanye atatu yashyizweho umukono, harimo arebana no kwagura ibitaro bya Masaka, arebana n’ubucukuzi bw’amabuye n’undi mutungo kamere.

Harimo n’arebana n’inguzanyo yo gutunganya umuhanda Huye- Kibeho- Munini wa km 66 no gutunganya umuhanda uzagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Jinping na Madame Peng Liyuan.

Uruzinduko rwa Perezida Jin Ping rukaza gusozwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamira Abatutsi bahashyinguye basaga ibihumbi 250.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years