Ni iki cyadindije ikoreshwa ry’Inkoranyamagambo y’Amarenga?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba Leta kwihutisha ikoreshwa ry’Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga igizwe n’amagambo ibihumbi bitatu, imaze umwaka ikozwe ariko bakaba barayiburiye irengero.

Itangira gukoreshwa ry’Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga itegerejweho kuba igisubizo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Abaganiriye na RBA, bavuga ko hakirimo icyuho kuko abazi Ururimi rw’Amarenga bakiri bake ndetse bituma hari serivisi abafite ubumuga badahabwa.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Augustin Munyangeyo, yavuze mu mpera z’umwaka ushize hasohotse Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga yagombaga kubafasha kwigisha uru rurimi.

Gusa ngo bategereje ko iyi nkoranyamagambo itangira gukoreshwa ariko amaso yaheze mu kirere, bagasaba Leta ko uyu mushinga wakihutishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko ibikenewe byose kugira ngo Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga itangire gukoreshwa biri kugera ku musozo.

Mu mwaka wa 2006 ni bwo hatangiye umushinga wo gukora Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga. Icyo gihe hakozwe inkoranyamagambo igizwe n’amagambo 1000, Leta isaba ko yasubirwamo amagambo akiyongera.

Nyuma haje gukorwa indi y’amagambo 3000 ikaba ari yo iri mu nzira zo gutangira gukoreshwa.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Duharanire uburenganzira ku rurimi rw’amarenga’’ uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 3 weeks