Ni ibihe bimenyetso byerekana uburemere nyakuri bw’urukundo?

  • Karangwa
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Iri jambo ryandikiwe ab’i Korinto ariko kandi ni ijambo ryanjye nawe uyu munsi, uwo waba uri we wese, n’icyo waba ukora cyose ugikorane urukundo. Muri iyi si yuzuyemo ibibazo by’ingutu bishakirwa ibisubizo mu nama zikomeye zitandukanye, kenshi bikananirana, ariko ikibazo ni uko umuti ushakirwa aho utari. Intandaro y’ibi bibazo, ibyinshi ni ukubura kw’urukundo rw’ukuri mu mitima y’abantu.

Ni ibihe bimenyetso byerekana uburemere nyakuri bw’urukundo?

1. Urukundo turubona nk’itegeko-nshinga ryo mu ijuru: Ubundi ku banyamategeko, itegeko-nshinga niryo tegeko riruta ayandi mategeko mu gihugu kuko ari ryo andi yose yuririraho. Ubu buremere bw’urukundo ntibupimwa n’iminzani y’abantu ahubwo ni Umwami Yesu ubwe wanabihamije n’akanwa ke imbere y’abafarisayo bifuzaga impaka.

2. Urukundo nirwo rugaragaza ko turi abizera ba Yesu koko: Si uko tuba tuzi kubwiriza cyane, si n’uko twaba tumaze iminsi myinshi mu itorero. Dusoma ngo “…ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yoh.13:34-35)

3. Urukundo ruri ku rutonde rw’imbuto z’Umwuka Wera. Urukundo nirwo ruza ku mwanya wa mbere ndetse n’andi mategeko iyo uyasesengura ubona rugenda rugarukamo.

4. Ikindi kigaragaza uburemere bw’urukundo ni uko, mu bizerekana ko Yesu agiye kugaruka harimo nuko urukundo ruzakonja nkuko tubisoma muri Matayo 24:12.

5. Ibindi byose bizashira keretse urukundo. “Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge nabwo buzakurwaho…” (1 Abakorinto13:8)

6. Ntiwabona icyo wagura urukundo. Uwatanga ibyo atunze byose kugira ngo agure urukundo yagawa. “Amazi menshi ntiyazimya urukundo n’inzûzi zuzuye ntizarurenga hejuru. Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose kugira ngo agure urukundo yagawa rwose. (Indirimbo za Salomo 8:7)

Udafite urukundo ashobora kuvuga indimi z’abamalayika, kumenya ibihishwe byose, kugira ubwenge bwose mu by’Imana ndetse n’iby’isi, ndetse yabasha no kugira kwizera kwimura imisozi, yatanga n‘ibye byose no kwitanga nawe ubwe agatwikwa. Nyamara ntacyo ibyo byamugira cyo kuko hari icyibanze adafite. (1 Abakorinto 13:1-3)

Ni ikihe gisobanuro nyakuri cy’Urukundo?

1-Urukundo ni ukwihangana. Burya urukundo si ubuki, cyangwa shokola (chocolat) nkuko abenshi mu bakundana usanga babihamagarana, kuko niba tubonye ko urukundo ari ukwihangana, bivuga ko umuntu yihanganira ibintu bibabaje, bisharira, bigoye, bivunanye n’ibindi nk’ibyo ruhura nabyo byo kwihanganira. Birumvikana rero ko rutakiri gusa ururyohera.

2-Urukundo ni ukugira neza. Ntibishoboka ko wakwatura ko ugira urukundo nyamara muri wowe udatanga nta nuwo ugirira impuhwe.

3-Urukundo ni ukutagira ishyari. Kunezeranwa n’abishimye ni wo muco w’urukundo. Nyamara ubu kimwe mu bigisigaye bituma abantu benshi badashima Imana mu ruhame, ni uko urukundo rwabuze.

Ibi bigaragara aho umuntu ashima Imana ibyo yamukoreye bamwe mubo abibwiye, aho kwishimana nawe, ahubwo kubibabwira bakabifata ko uri kubishongoraho, kubashinyagurira no kubaratira ko wateye indi ntambwe bo batarageraho; imwe mu mpamvu zatumye hari abantu bamwe baretse burundu gushima Imana mu ruhame bagahitamo kwicecekera. Ibi byose ni uko bibagiwe ko urukundo rw’ukuri rutagira ishyari

4-Urukundo ntirushaka ibyarwo. Ufite urukundo ntareba inyungu ze bwite gusa. Ntugahitemo kubana n’umuntu kubera gusa ko mufite icyo mumarirana, ahubwo n’uwo ubona ko wagirira umumaro nubwo we yagaragara ko ntacyo yakumarira uzabane nawe, urwo ni rwo rukundo Bibiliya idusaba kugira.

5-Urukundo ntirutekereza ikibi ku bantu. Urukundo ntirugira inzika, nta nubwo rutekereza kugira nabi mu buryo ubwari bwo bwose.

6-Urukundo ni ukubabarira byose. Nubwo hari abantu bamwe bafite ibyo bavanguye mu bindi bakavuga ko ibyo kubibabarira bidashoboka. Ukumva umuntu ati: “Iki nakikubabarira ariko uramutse ukoze iki na kiriya byo sinabikwihanganira…” Nyamara urukundo tubwirizwa n’Ibyanditswe byera ntacyo rutababarira. (1 Abakorinto 13:4-7)

Tubyitoze gute?

Ntiwabasha gukunda Imana utarasobanukirwa urwo yagukunze. Ntiwabibasha utamenye uko yatanze Umwana wayo w’ikinege Yesu agatambwa ku bwacu. Ntiwakunda na mugenzi wawe utamenye ibyo byombi.

Ubashije kumenya imbabazi ugirirwa n’Imana umunsi ku wundi ko utazikwiye ahubwo uzihabwa kubw’ubuntu gusa, byatuma nawe ubabarira mugenzi wawe ataranagusaba imbabazi. Uru rukundo rero ntirwitura inabi wagiriwe, ikibi nticyiturwa ikibi ahubwo icyiza gisimbuzwa ikibi nkuko tubisoma ngo “ibyo mukora byose mubikorane urukundo. (1 Abakorinto 16:14)

Twigāne Imana nk’abana bakundwa nayo; ibyo idukorera bitubere nk’igishushanyo-mbonera cy’ibyo natwe dukwiye kugirira abandi. Ibyo dukennye mu mitima tubiyibwire, tuyisabe itwihishurire mu rukundo rwayo kuko bishoboka. Amen!

Hari icyo wifuza kutubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: muhabura10@gmail.com

  • Karangwa
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks