Ngoma: Uruhinja rwa simbutse urupfu nyuma yo kujugunywa muri wesi

  • admin
  • 13/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mumpera zi cyumweru gishize taliki ya 10 ugushyingo,ahagana muma saakumi za n’injoro n’ibwo uwitwa Mukanzacahinyeretse Umukobwa uri mukigero cy’imyaka 18 y’amavuko witwa Mukanzacahinyeretse Ernestine wo Umudugudu w’Ibabiri akagali ka Kibimba Umurenge wa Jarama, mu Karere ka ngoma yatahuwe nyuma yogushaka kwihekura ajugunya uruhinja yari yabyaye muri wese ariko ku bw’amahirwe Imana ya kinze ikiganza uruhinja ruratabarwa rugitera akuka rujyanwa gukurikiranwa n’abaganga.

Nyuma y’uko ngo uwo mwana w’Umukobwa Yakomeje guhisha inda yaratwite, igihe cyageze ngo ivuke maze mwi joro ryo ku wa gatanu wi cyumweru gitambutse nibwo yabyaye Umwana amujugunya muri wese. Ku bw’amahirwe nyina umubyara yaje kuvumbura iryo bara yari amaze gukora , ubwo yabyukaga agiye mu kazi akumva uruhinja ruririra muri wese atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobizi bw’umudugudu buraza burukuramo rukiri ruzima.

MUHABURA.RW Iganira na Nyina mukobwa Mukanizeyimana Donatha yavuze ko umukobwa we ni mugoroba yavuze ko arwaye munda ahita ajya Ku kigo nderabuzima agarutse araryama, mugitondo agiye gukora nibwo yabonye iryo bara umukobwa we yakoze agira ati”Nabyutse mugitondo ngiye gukora umutima uranga ndavuga ngo reka ngende kumushakira amafaranga ajye kwa muganga, mugihe naringiye kuyashaka kuri uriya muturanyi wanjye Imana iba irangaruye njya kuri wese ntaranahagera Neza numva uruhinja ruri kurira ndavuga nti uwo mwana uri kurira ni uwande? Ubwo nzungurutse inyuma ya wese ngo ndebe abantu barikugenda ko hari uwaba ari kuriza umwana mbura numwe ari kugenda, negereza umutwe kuri wese ntinya no kujyamo ntega ugutwi maze numva akana karongeye kararize ubwagatatu,ndavuga nti reka da! muri iyi wese harimo umwana nibwo nahise nzamuka nti yebabawe noneho ndapfuye ndagowe bahungu we! nti nabuze urunyica!! nzaca(umukobwa we)yataye umwana muri wese niwe yamubyaye niho yamutaye.

ubwo undi mugore yagiye nawe yumva umwana ararize nanjye ubwo nahise nza ndamufata nti niwowe ntugende niwowe ntawundi! ndamufata ndamukomeza kuko navugaga ngo niyancika baramfunga bavuga ko arijye wamugambaniye akamutamo, ubwo uwo mugore arambwira ngo genda ubibwire abayobozi, ndamumuhaye nti sigara umumfatiye ntumurekura atagenda, ubwo byasakuje abantu baraza batatagura ibiti bya wese umwana bamukuramo”.


Iyi Niyo wese bari batayemo Umwana Photo byHabarurema Djamali

Yakomeje avuga ko n’ubwo yari atwite nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko atwite kuko yahoraga yambaye utwenda tumufashe kuburyo nta muntu wabicyekaga usibye abantu bakuru babihurahuye ndetse nawe yagerageza kumubaza akamushwishuza.ikindi ngo nuko hari igihe yabonye yambaye akenda gato k’imbere hejuru (isengle), abona imitsi yo kugatuza igaragaza umuntu utwite bahuje amaso n’uburakari bwinshi aramubwira ngo “icyo kirandebera iki” arinabwo uwo mubyeyi yahise yemera ibyo abakuru bamubwiraga.


Umuvugizi wa Police mu Ntara y’ Iburasirazuba IP Kayihura Jean

Muhabura.rw ivugana n’umuvugizi wa Police mu Ntara y’ Iburasirazuba IP Kayihura Jean, yemeje aya makuru ndetse anavuga aho uyu mukobwa n’uruhinja babarizwa agira ati”Twabimenye.hari mugihe cya saa cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa 10 ugushyingo aho uwitwa Mukanzacahinyeretse Ernestine ifite imyaka 18 yabyaye umwana umuta muri wese ariko bahita babimenya bamukuramo atari yapfa.umwana na nyina bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima(Jarama) babaha transferi ubu Bose bari ku bitaro bya kibungo umwana aracyari muzima na nyina barimo kubavura”.

IP yasoje avuga ko uwo mubyeyi nakira azerekezwa iy’ubutabera agakurikiranwaho icyaha kitwa “ubwinjiracyaha cyo kwihekura”.mugihe kizaba kimuhamye, azahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 27 ndetse n’ingingo yi 143 yo mugitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Ikindi nuko hagiye gushakisha uwamuteye iyo nda nawe agakurikiranwa n’ubutabera.

Gusa nubwo yakoze ibi, ngo ni gitutu yashyizweho nuwamuteye inda nubwo atari yamenyekana aho yamusezeranije ko niyabyara imuhungu aribwo azamufasha, yaba abyaye umukobwa akirwariza nkuko bamwe mubaturanyi babidutangarije.

Yanditswe na Habarurema Djamali mu Karere ka Ngoma

  • admin
  • 13/11/2017
  • Hashize 6 years