Ngoma: Urubyiruko rwakanguriwe kuba abambere mu guhindura imyimvure mibi ikiri mu babyeyi babo

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri iki cyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2018 mu nteko rusange y’urubyiruko rushamikiye k’umuryango wa FPR-Inkotanyi, urubyiruko rwakanguriwe gufata iyambere mu imyumvire mibi ikirangwa na bamwe mu byeyi babo.

Bamwe mu bitabiriye iyinteko rusange ngo kuribo ni ingirakamaro kuko ngo bahungukiye byinshi.Uwizeyimana Philbert utuye mu Kagari ka Cyasemakamba ,Umurenge wa Kibungo yavuze ko yahungukiye byinshi mu kumenya uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.

Uwizeyimana yagize ati: “Mu by’ukuri kwitabira iyinteko rusange ni ingira kamaro kuko nabashije kubona uruhare rwanjye mubyo twabashije kugeraho yaba mu kurwanya umwanda ……narinzi ko tubikora ntibigire icyo bimara ariko nabonye ko nanjye mfite uruhare rwanjye mu kubaka iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange”.

Mukangayaberura ,waturutse mu Murenge wa Jarama yunzemo ati ”Byanshimishije cyane byatumye nahungukira byinshi nkaba ngiye ahubwo no gukangurira bagenzi banjye nasize mu rugo , kandi ikindi twahungukiye ni uko tugomba kugira uruhare mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha tukazitabira kandi tugatora neza”.

Uwizeye Methode,Perezidaw’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye k’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka ngoma yagarutse kuri bimwe mu bikorwa byakozwe n’urubyiruko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018.

Harimo nko kurwanya imirire mibe, ibijyanye n’isuku ku buryo ngo nta muturage ukirarana n’amatungo ndetse no gufasha abatishoboye aho bubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumwereka ko bari kumwe.Asoza asaba urubyiruko gukomeza ingamba no guharanira kwiteza imbere.

Rwiririza Jean Marie Vianney Chairman w’umuryangowa FPR-INKOTANYI mu Karere ka Ngoma yagaragaje ko mu nteko rusange ariho urubyiruko rugaragarizwa ibyo rwakoze anabibutsa ko bagomba gufata iyambere mu kuba ba rwiyemeza mirimo beza bafite icyo bashaka kugeraho, bakanagira n’uruhare mu guhindura imwe mu myumvire mibi ikiri mu babyeyi babo.

Ati ”Iyo inteko rusange y’ubyiruko rushamikiye k’umuryango wa FPR-Inkotanyi ibaye tuyibona nk’amahirwe.Icya mbere bagaragarizwa ibikorwa baba barakoze umwaka wose ,imbogamizi hanyuma bikanabafasha kugira igenamigambi ry’umwaka ukurikiyeho w’ingengo y’imari.Andi mahirwe ahari ni ukumenyana, bakamenya n’andi mahirwe ahari bakayakoresha biteza imbere.

Yakomeje agira ati”Urubyiruko rukunda gutinya imbogamizi kandi ibyo ntibishoboka, urubyiruko rukwiye gushira ubwoba rukinjira muri gahunda rukishyira mu makoperative rugakora umushinga wizwe neza rukawukora.Urubyiruko rwinshi rwarize bityo ni ugufasha n’ababyeyi babo bagahindura imyumvire bakababwira bati iyi myumvire irashaje cyangwa se iyi mymvire iracyari hasi bagafatanya kuzamura imyumvire kugirango babashe kwiteza imbere”.

Iyi nteko rusange y’urubyiruko rushamikiye k’umuryango wa FPR-INKOTANYI yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 297 ruturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma rurimo,Komite y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere, Komite y’inama y’iguhugu y’urubyiruko kuva ku Kagari kugera ku Karere (NYC), Komite y’urubyiruko rw’abakore bushake kuva ku Murenge kugera ku Karere (YVCP) , Abahagarariye amakoperative, Komite ya Disipurine y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma.


Chairman Rwiririza yasabye urubyiruko ko rugomba gufata iyambere mu kuba ba rwiyemeza mirimo beza bafite icyo bashaka kugeraho, bakanagira n’uruhare mu guhindura imwe mu myumvire mibi ikiri mu babyeyi babo


Uwizeyimana Philbert utuye mu murenge wa Kibungo yavuze ko mu nteko rusange yahungukiye byinshi mu kumenya uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.
Mukangayaberura ,waturutse mu Murenge wa Jarama we avuga ko yashimishijwe n’ibyo yahungukiye byamuteye ishema ryo kubiratira bagenzi be yasize mu rugo

Yanditswe na Youssuf Ubonabagenda /MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years