Ngoma: Urubyiruko rwageneye ishimwe ingabo zagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu
- 18/05/2017
- Hashize 8 years
Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rwageneye inkunga bamwe mu ngabo z’igihugu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda. Uru rubyiruko kandi rukaba rwarashimye ubutwari bw’izi Ngabo zahoze ari iza RPA ndetse babizeza kuzagera ikirenge mu cyabo nabo bakaba intwari zigamije gukomeza kubaka igihugu kizira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma , Umurenge wa Remera rwashimiye byimazeyo ingabo za RPF Inkotanyi kubw’ubutwari no gukunda abanyarwanda zo zemeye kwitanga kuri ubu abanyarwanda bakaba babayeho mu mahoro.
Ubuhamya bwa Annonciatha yatanze ubwo muri aka Karere ka Ngoma hibukwaga ku nshuro ya 23 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatusti yatangiye agaragaza uburyo cyera bakiri abana basangiraga n’abaturanyi babo ntakwishishanya ariko nyuma yaho mu 1994 abari abaturanyi bahinduka nk’inyamaswa umutima wa kimuntu ubavamo. Annonciatha warokokeye Ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari Komini Kigarama, ubu ni mu murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma.
Ubwo kuri taliki 09 Mata ubwicanyi bukomeye bwakorewe abo bari kumwe kubwo amahirwe arikwiruka ahunga barasa grenade aho yari ashinguye ikirenge akira atyo ,ariko kubera umutima wa kimuntu wari umurimo,yahise yiyigisha ibyo gutabara nubwo atari ari muri croix rouge aho yatabaye inkomere zari zimerewe nabi,asaba ubufasha kuri padiri bwo kuzijyana kwa muganga,bahageze baravurwa ariko kubwo amahirwe macye abari bakomeretse cyane bitabye imana barashyingurwa.Ubwo yakomeje guhura n’ingorane muri icyo gihe,ari nako abo barikumwe bacye batabawe n’ingabo za RPF Inkotanyi zibakiza abicanyi(interahamwe) bari babasumirije bashaka kubarimbura,kuko bari bamaze igihe batarya, batanywa ndetse barembye cyane,ingabo za RPF zabashakiye ibyo kurya,zibakorera isuku ndetse nabari barwaye baravurwa barakira.
Nyuma yaho yabonye ubutwari bw’ingabo nawe yifuza kwifatanya nazo mugushakira amafunguro abo barikumwe ndetse no guhagarika genocide.yasoje asaba urubyiruko,kujya bajya gusura inzibutso zishyinguwemo inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi kugirango bamenye amateka baharanira ko bitazongera kuba ukundi.
Ntaganira Innocent ashyikirizwa inka nk’ishimwe yagenewe n’urubyiruko
Mu butumwa Depite Euphigenie nawe wari wifatanije n’urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye cyane urubyiruko rwari rwitabiriye ndetse n’abantu bakuru bari baje kwifatanya n’urubyiruko yasabye kandi urubyiruko kwibuka rushyira mubikorwa gahunda yo kubaka u Rwanda
Depite Euphigenie yagize ati “Urubyiruko rugomba kwibuka ariko rureba inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda Leta iba ibifuzaho mu rwego rwo kwiyubakira igihugu nanone hirindwa icyakongera gutanya abanyarwanda tukubaka igihugu cyacu kuko dufite igihugu gikunda abagituye by’umwihariko urubyiruko”.
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi wasojwe, urubyiruko rwo muri karere ka Ngoma rwaremeye abagize uruhare mu kubohoza igihugu aho Ntaganira Innocent yahawe inka n’abandi bagiye bahabwa ibikoresho binyuranye.
Yanditswe na Habarurema Djamalii/MUHABURA.rw