Ngoma: Umuyobozi wa Ibuka agaragaza zimwe mu ngamba mu gafasha Abacitse ku Icumu rya Jenoside batishoboye

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 9 years

Ikibazo cy’Abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 badafite amacumbi, abatarabonaga inkunga y’ingoboka ndetse n’abana bagiye bacikisha amashuli ni zimwe mu mbogamizi zikomeye muri aka Karere twakomeje kujya duhangana nazo Kuva ku itariki 27 Gashyantare mu mwaka wa 2012 ntangira kuyobora Ibuka mu Karere ka Ngoma ndetse hakaba hamaze gukorwa byinshi kandi n’ingamba zihari zitanga ikizere.

Gihana Samson, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma yatangaje ibi mu kiganiro kihariye yagiranye na Muhabura.rw aho yagarukaga kuri zimwe mu mbogamizi bagenda bahura nazo muri uyu muryango wa Ibuka kugeza uyu munsi wa none. Kimwe mu bibazo by’ingutu kiza ku isonga kandi usanga gihangayikishije igihugu muri rusange aka Karere ka Ngoma ni Abacitse ku icumu usanga n’uyu munsi wa none batari babona aho kuba ndetse usanga na bamwe babashije kubakirwa ari abo Global yubakiye ariko kugeza kuri uyumunsi amazu arashaje cyane kuburyo usanga yenda kubarwaho bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenocide batishoboye. Gihana Samson avugako kuri iki kibazo hari ingamba zafashwe kubufataye na CNLG ndetse na Ibuka muri rusange hari amazu amwe yatangiye kubakwa n’urwego rw’Inkeragutabara ndetse yemeza ko mu gihe cya vuba amwe mu mazu y’abacitse ku icumu azaba amaze kubakwa gusa ngo ibi ntibivuze ko hari abandi batari babona aho baba ariko nabo hari gahunda ya vuba yo kubafasha.

Gihana Samson, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngoma/Photo:Snappy w’i Rwanda

Ikindi kandi uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngoma avuga kuri bamwe mu bacitse ku icumu batajyaga babonera ubufasha bw’amafaranga y’ingoboka kugihe ariko kuri ubu bikaba byarakemutse ndetse anavuga ko muri iyi myaka ishize bamwe mu bana bajyaga bacikisha amashuli babashije gukurikiranwa kuri ubu basubiye mu mashuli ndetse hari na gahunda yo gukomeza kubakurikirana ngo harebwe niba hari uburyo bafashwa kubonerwa uburyo bwo kwiteza imbere binyujijwe mu kubashyira mu mashyirahamwe abafasha Abacitse ku Icumu rya Jenocide Batishoboye.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 9 years