Ngoma: Umunyamabanga Nshingwabikorwa yeguye ku buryo butunguranye

  • admin
  • 13/12/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyuwambere taliki11 Ukuboza nibwo hamenyekanye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama Mulisi Japhet yeguye ku mirimo ye .ibi bikaba byemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvugako yaba yeguye bitewe nuko yisuzumye akabona atubahiriza inshingano ze.

Nyuma y’igihe gito umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera yegujwe ku mirimo ye,ubu hakurikiyeho uw’murenge wa Jarama yeguye kubushake bwe avuga ko agiye kurangiza amashuriye ariko hakaba hari nibyavugwaga na bamwe mu baturage b’uwo murenge yarabereye umuyobozi ko imirimo ye atayikoraga nkuko bikwiye.

Muhabura.rw ivugana n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iteramberemu karere ka Ngoma Bwana Rwiririza Jean Marie Vienny, yemeza aya makuru avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yeguye kubera ko atubahirizaga inshingano ze neza agira ati”Ntabwo yubahiriza inshingano ze”.

Akomeza avuga ko yabandikiye ababwira ko agiye kurangiza amashuri ye ariko bikaba byari bite we nuko nyuma yuko yisuzumye akabona atubahiriza ibyo ashinzweagora ati”Mu ibaruwa ye yatwandikiye avuga ko agiye kwiga akarangiza amashuri,ariko twari tuzi neza ko inshingano ze atazikora neza”.

Asoza avuga ko ubu dosiye ye yarimaze kuzura kandi nawe ko yisuzumye bihagije agira ati” Dosiye ye iruzuye,ubwo yahisemo kwigendera kuko nawe ubwe,yarisuzumyeabona ko adapafominga neza ku kazi ke”.

Ibi byiyegura ryahato nahato ry’abayobozimu nzego z’ibanze usanga ziterwa no kuba batarageze kubyo baba bariyemeje binyuze mu mihigo bakunze guhiga.Gusa muri uyu murenge hari byinshi bitagendaga Neza kuburyo byanatumye usubira inyuma Ku rutonde rw’imihigo aho mu mihigo ya 2016/2017 waje Ku mwanya wa 12 mu mirenge 14 igize akarere ka Ngomamu gihe imyaka yabanje wazaga mu myanya ya mbere aho muri 2014 wabaye uwambere.

Soma inkuru bifitanye isano

Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Mufurukye Yagize icyo asubiza abaturage bari gusaba ubufasha Perezida:http://www.muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/umuyobozi-w-intara-y-iburasirazuba-mufuruke-fred-yagize

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/12/2017
  • Hashize 7 years