Ngoma: Umugabo witwa Hagenimana Sylvain afungiwe kwica umugore we
- 16/07/2016
- Hashize 8 years
Umugabo witwa Hagenimana Sylvain afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rukira akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we Mukanumviyubusa Annociata mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, ho mu karere ka Ngoma.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira bwemeje ko amakuru y’urupfu rwa Mukanumviyubusa Annociatta wari ufite imyaka 35 n’abana 3 , yamenyekanye mu ku wa 15 Nyakanga 2016.Uyu muryango kandi ngo wari ufite akabari k’urwagwa, byagera nimugoroba umugore agataha, asize umugabo acuruza, ariko ngo yagera mu rugo akabona ijoro rirakuze, umugabo yatinze gutaha. Byageze mu masaha ashyira saa tanu z’ijoro, umugore afata umwanzuro wo kujya gushaka umugabo we, bahurira mu nzira amuhirika hasi, amererwa nabi mu gitondo arapfa. Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Yagize ati “ Ngo bahuriye mu nzira aramubaza ati ese ko wirije cyane ( watinze), umugabo ngo aramusubiza ati’ ese ushinzwe kugenda unshakisha? Urumva bari banyoye, bombi bari basinze, aramusunika, umugore agwa hasi, hanyuma arahaguruka, ibindi nta wamenye uko byagenze.”
Gitifu yongeyeho ko bageze mu rugo muri iryo joro umugore aga komeza kumera nabi, umugabo agira ubwoba, afata moto, amujyana ku kigo nderabuzima cya Rukira, abaturanyi batabizi mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri umugore agapfa. Gitifu w’umurenge wa Rukira avuga ko ubwo bajyanaga umurambo ku bitaro bikuru bya Kibungo ngo nta bikomere wari ufite ku buryo wenda hakekwa ko hari ikintu yaba yaramukubise. Agira ati “burya iyo unyoye ukarenza igipimo, uyoborwa n’ibyo wanyoye, ku buryo ubusinzi aribwo dukeka bwatumye ibi bibaho, kuko njyana umurambo ku bitaro nta bikomere wari ufite.” Umurambo wa nyakwigendera Mukanumviyubusa Annociatta wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Hagenimana Sylvain wiyiciye umugore we, aracyakorwaho iperereza n’inzego zishinzwe umutenako nyuma akazashyikirizwa ubutabera. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira bwasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane no kutagorobereza mu tubari, nibura ntibarenze saa moya z’umugoroba bakiri mu tubari. Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya igifungo cya burundu k’uwahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe .
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw