NGOMA: Kubufatanye na leta police y’u Rwanda iti” bayi bayi gatadowa na buje ”

  • admin
  • 26/05/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mugutangiza icyumweru cy’ibikorwa bya Police y’u Rwanda (Police Week) ku rwego rw’akarere ka Ngoma byabereye m’Umurenge wa Jarama mu akagali ka karenge umudugudu wa kanombe,aho bacaniye imiryango 98 bakoresheje ingufu zituruka ku imirasire y’izuba muri gahunda yo guca agatadowa ndetse na buje igikorwa kikaba gikomeje. police y’u Rwanda kandi iteganya gucanira imiryango ibihumbi 30 000 mu turere 30 mu gihugu.


Nkuko biri gukorwa mu turere tugize igihugu aho ku ubufatanye na leta ,Police y’u Rwanda ikomeje ibikorwa bitandukanye mugihe cy’ icyumweru ( Police Week) byo gufasha abanyarwanda kubona umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba,uwo muhango ku rwego rw’akarere ka Ngoma watangiriye mu murenge wa Jarama mu kagari ka Karenge aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo umujyana wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga,ingabo na Police,umuyobozi w’akarere ndetse n’abaturage .

Watangijwe no gutaha bimwe mubikorwa byakozwe basura imiryango yacaniwe, bamwe muri iyo miryango banejejwe n’iterambere leta y’u Rwanda ndetse na Police babagejejeho. aho kuri bamwe bemeza ko ibi bizatuma babasha ku’irindira umutekano mugihe hari ubujura bukabije kubera umwijima, aho umuturage yarambikaga igale hasi ageze murugo kugirango akingure yacyebuka inyuma,agasanga bararitwaye,ariko ubu kubera urumuri,basigaye bafite umutekano.

Mwijambo umuyobozi wungirije wa Police y’u Rwanda D.Gatare yageje kubari aho, yavuze ko muri iki cyumweru ( Week Police), bateganya gucanira ingo ibihumbi 30,000 mu turere 30 mu gihugu k’ubufatanye na leta y’u Rwanda.

Abatangariza ibikorwa bari kwibandaho muri iki cyumweru harimo umusanzu wo guca agatadowa na buje,( bamaze gucanira imiryango 98 m’umudugudu wa Kanombe),Gukangurira abaturage umutekano barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kubungabunga ibidukikije,kurwanya ibiyobyabwenge,kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina n’icuruzwa ry’abantu,kurwanya ruswa ndetse no kwirinda impanuka zo mumuhanda. Asoza asaba abari aho ko ibimaze kugerwaho birindwa abashaka kubyangiriza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis, yatangiye ashimira Police y’ u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame,ku amashanyarazi batanze akomoka ku mirasire y’izuba ko ari umusemburo w’iterambere nkuko biri mu cyerekezo 2020 aho abanyarwanda bazaba bacana amashanyarazi ku gipimo cya 70% bagasezera ku gucana agatadowa. akomeza agaragaza imikorere myiza ya Police agira ati”Isura nziza ya police yacu ni umwihariko kwisi yose kuko ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano”.

Yongeraho kandi ko ibi bikomoka ku miyoborere myiza ya leta y’u Rwanda,agira ati” Iyi myumvire y’abanyarwanda yo kurindira hamwe umutekano na police,iyi mikorere myiza ya police yo gukorana n’abaturage,bikomoka ku miyoborere myiza igihugu cyacu kimaze kugeraho tubicyesha nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nifuza ko muri uyu mwanya mwa mushimira mumuha amashyi”.asoza ashimangira ko ubufatanye bwa police n’abaturage mu gucunga umutekano no kurwanya ubucyene buzakomeza kuko butanga umusaruro.


Umuyobozi w’ungirije wa Police y’u Rwanda D.Gatare

Yanditswe na HABARUREMA Djamali/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/05/2017
  • Hashize 7 years