Ngoma: IPRC East kunshuro ya mbere yibarutse imfura

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 8 years
Image

Ishuli ryisumbuye ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC East riherereye mu karere ka Ngoma, kunshuro yambere cyibarutse imfura, aho kuri uyu wa 28 werurwe 2017 cyatanze impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza A1,kuba nyeshuli 194,baharangirije mu mashami ya Civel engineering ,Mechanical engineering,ICT(Information Technology) ndetse na certifika ku banyeshuri 256 barangije mwishami ry’imyuga VTC .

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’amakaminuza,ku rwego rwa karere ndetse no ku rwego rw’ingabo na police, hakiyongeraho n’abanyeshuri nyirizina ndetse n’ababyeyi babo bari babucyereye baje kureba uko abana babo bitwara muri uwo muhango wo guhabwa izo mpamyabumenyi baharaniye guhera nzeri 2012.


Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing.Euphrem Musonera

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing.Euphrem Musonera, nyuma y’ijambo ry’ikaze,yatangiye asobanura amavu n’amavuko bya IPRC East,avuga ko ishuri ryakomotse ku cyahoze ari ETO kibungo yashinzwe ahahiga muwi 1987 hanyuma, kuwa 14 nzeri 2012 ikaza guhinduka IPRC East, igizwe n’ishuri rikuru ritanga impamya bumenyi ku rwego rwa A2 mubijyanye n’ubumenyingiro ndetse n’ishuri ryisumbuye ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ku rwego rwa A1 mu bijyanye n’ubumenyingiro biga mugihe cy’imyaka itatu.ndetse hakaba harimo n’abanyeshuri biga igihe kingana n’umwaka umwe, bakahakura ceritifika mubijyanye n’imyuga cg VTC.Yagaragaje ko, uko imyaka igenda yiyongera ari nako umubare w’abahiga ugenda wiyongera ibyo bikaba aribyiza kuko bizafasha igihugu mw’iterambere rirambye. Yasoje ashimira reta y’Urwanda ndetse na Bank y’isi k’uruhare bagize mu gusana irishuri rikaba ari ishuri ry’ikitegerezo.


Abanyushuli bahawe Advanced Diploma

Nkuko byagarutsweho n’umunyeshuri uhagarariye abandi aho yavuze ko ubu barangije ari abanyamwuga bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize bihangira umurimo ndetse banahanga udushya tuzagira umumaro k’umuryango nyarwanda ubatezeho byinshi.yakomeje nawe ashimira Leta y’urwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame ku amahirwe yabahaye yo gukomeza amashuri y’ubumenyingiro bakaba bayasoje,ari byiza kuribo ndetse n’igihugu muri rusange.yasoje avuga ko batazatatira igihango bananirwa gusohoza inshingano zo guteza imbere igihugu, bijyanye n’ubumenyi bahakuye.

Asoza uwo muhango, umushyitsi mukuru visi Meya w’imiberehomyiza w’akarere ka Ngoma Made Kirenga Providence, yatangiye ashimira abakobwa ku ntambwe bari gutera mukubaka igihugu . nawe yashimiye Leta yagize igitekerezo cyo guteza imbere ubumenyi ngiro anibutsa abanyeshuri bari basoje amasomo ko atari imyuga iciriritse nkuko babyita ahubwo ariryo pfundo ryo guhanga umurimo no kwiteza imbere, anabasaba kubyaza umusaruro amasomo bahawe muri gahunda ya Made in Rwanda aho yagize ati”ubumenyi muhawe muzabwifashisha mu kwihangira umurimo,guhanga udushya mukorana umwete bityo mukagera kuri byinshi bijyanye n’iterambere muri gahunda ya made in Rwanda”.akomeza abashishikariza kuzakorana n’ibigo by’abikorera kuko aribyo bizabafasha kugaragaza ubushobozi bafite. Yasoje ashimira ubuyobozi bw’ikigo n’abanyeshuri,k’umusanzu batanze mw’iterambere ry’intara ndetse n’akarere muri rusange, aho bubakiye abanyarwanda bavuye mu gihugu cya Tanzaniya.

Yanditswe na Habarurema djamali /Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 8 years