Ngoma: Impanuro bacyesha FPR Inkotanyi, zabavanye ibuzimu zibajyana ibuntu
- 19/07/2017
- Hashize 7 years
Mugutangiza igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Ngoma cyabereye m’umurenge wa Kazo,abanyamuryango ba FPR inkotanyi barivuga imyato yaho bavuye naho bageze kubera inama n’impanuro bacyesha FPR Inkotanyi ngo kuribo bavuye ibuzimu bajya ibumuntu kandi ngo niyo mpamvu bose hamwe igikumwe cyabo bazagiha umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Wari umuhango wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose harimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bahari ku bwinshi ,intumwa z’indi mitwe ya politike yiyemeje gushyigikira umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi nka PSD ndetse na PL nabo bari bahagarariwe.
Mu magambo atandukanye yiganjemo ibyishimo ndetse n’umunezero,abaturagie bavuga ibyiza bagezeho bacyesha FPR Inkotanyi ,ngo kubera inama n’impanuro bacyesha uwo muryango biyemeje ko, ibikumwe bazabihundagaza k’umukandi wa FPR Inkotanyi nyakubahwa Paul Kagame nkuko uwitwa Dufitumukiza Anastasi utuye m’umurenge wa Kazo akagali ka Kinyonzo umudugudu wa Tunduti yabishimangiye aho yagize ati’’ Ubu mundeba aha ngaha mu mwaka wa 2009 nabaga ndi mucyiciro cy’inyuma,…inyuma y’ibindi byagombaga kubaho! Tugendeye kubyubu byi iki gihe ariko ndagira ngo ngaragaze ibyiza by’umuryango wa RPF Inkotanyi. umuntu yezaga igitoki kinini mu gace ntuyemo cyapimaga ibiro 15 cyari cyo gitoki kinini ariko ubu uyu munsi mpagaze aha, igitoki gipima ibiro 150 kuzamura ! uragisarura aho dushingiye cooperative. ibyo nibyo gushimira RPF Inkotanyi’’.
Ariko ngo ibyo ndetse n’ibindi byinshi bagezeho hari uwo babicyesha bagomba kuzitura vuba aha,aho yagize ati’’Buri mwaka dutangira ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango bacu kandi tukayitangira igihe.ibyo byose tubicyesha impanuro n’inama nyinshi duhabwa n’umuryango wa RPF inkotanyi uhagarariwe na nyakubahwa Paul kagame ariyo mpamvu duhagaze aha twese dufatanyije tugomba kurahira dukomeje ko tugomba kumuha igikumwe cyacu ku italiki yejo bundi’’. Asoza avuga ko badahagarikiye aho kuko umuhigo afite atazongera kujya mu nama agenda ku maguru ahubwo agiye kugura moto yo kuzajya agendaho.
Abaturage bari benshi cyane
Ibyo kandi babihuriyeho n’umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi v/c Mayor ushinzwe ubukungu Rwiririza Jean Marie Vienny yibukije abaraho ko bazirikana italiki ya 4 kanama bagaragaza acyatumye basaba Paul Kagame kongera kuyobora u Rwanda agira ati’’Ndagirango rero nkuko twabyisabiye ko tugomba kongera kuyoborwa n’umukndida wacu Paul Kagame ndagirango mbasabe nkuko mwaje muri benshi ku italiki ya 4 muzagaragaze ibyo mwashingiyeho musaba ko Paul Kagame yongera kuyobora u Rwanda yongera kutuyobora nk’abanyarwanda nk’umuyobozi wavanye iki gihugu ahabi tukaba tugeze mw’iterambere’’.
Igikorwa cyo kwa mamaza kizakomeza mu mirenge kugeza ubwo hazakirwa umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma kuri taliki 23 Nyakanga.
Yanditswe na Habarurema Djamali/Ngoma